Basketball: Mu Mitwe y’Abafana mbere y’uko rwambikana hagati ya Patriots na APR mu mukino simusiga

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, biraza kuba ari ibicika muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda, kuko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR BBC) n’Ikipe ikuzwe n’abatari bacye kuri ubu (Patriots BBC), ziza gucakirana.

Mbere y’uko aya makipe yombi ahurira mu Nzu y’Imikino y’Ishuri rya Lycee de Kigali saa 19:00 z’Umugoroba, imihigo ni yose ku mpande z’abafana.

Uyu mukino kandi, ushobora gutanga ishusho y’aho Igikombe cya Shampiyona kizerekeza, mu gihe imikino ibanza iri kugana ku musozo.

Aya makipe yombi kandi agiye guhura, APR BBC iyoboye hampiyona n’amanota 12, ikaba igubwa mu ntege na Patriots BBC.

Ku ruhande rwa Patriots BBC, Umufana wayo witwa Kwizera Arnold, akomoza kuri uyu mukino mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru The NewTimes yagize ati:“Dufite amahirwe yo kwegukana uyu mukino. Twagize ibibazo mu mikino ishize, ariko kuri iyi nshuro nta kosa. Abakinnyi bayobora umukino wacu barimo Perry na Steven baraza kuduhesha intsinzi. Ntabwo ari umukino uza kuba woroshye, ariko intsinzi iri mu biganza byacu”.

Kwizera yakomeje agira ati:“Impande zacu, Dieudonné Ndizeye na Steven Hagumintwari baraza kuduhesha ibyishimo byanze bikunze”.

“Uretse aba bakinnyi, ikipe yacu ifite n’Umutoza mwiza (Henry Mwinuka), twizeyeho kuduhesha intsinzi. Ndahamya ko nta mutoza uri muri Shampiyona umurusha kuba ayizobereye. Iyi iraza kuba iturufu nziza kuri twe”.

Ku ruhande rw’abafana ba APR BBC, nabo imihigo ni yose.

Rurangwa Thierry, akomoza kuri uyu mukino yagize ati:“Twizeye kwegukana uyu mukino, nshingiye ku musaruro dufite mu mikino ishize. Guhera mu Mwaka ushize, Ikipe yacu yarubatswe kandi yubakwa hagamijwe gutsinda imikino irimo n’uyu tugiye guhuriramo na Patriots BBC”.

Yunzemo ati:“Dufite amahirwe 95% yo kwegukana uyu mukino. Aya mahirwe ndayashingira ko twiteguye uyu mukino mu gihe kirekire, haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga”.

Uretse Rurangwa, Rummenigge Evode nawe ufana APR BBC yagize ati:“Uyu mukino ngomba kuwutsinda nkashimangira igikombe mbitse. Kuri  iyi nshuro, Patriots BBC niyo idufitiye ubwoba kuko aritwe dufite igikombe. Umwaka ushize, nayitsinze imikino 3 ikurikiranya muri PlayOffs. No Kuri iyi nshuro, ikwiriye kudutinya. Ikipe yange ndayiha amahirwe yo kwegukana uyu mukino ku kigero cya 90%”.

Mu gihe APR BBC iri mu bicu, Patriots BBC iri mu bihe byo kongera kubaka Ikipe yabo, nyuma y’uko Umwaka ushize wa Shampiyona itahiriwe.

Mu gihe mu mpera z’Icyumweru gishize, Patriots BBC yagaritse REG BBC, kuri iyi nshuro hitezwe kureba niba iza no kurenzaho APR BBC.

Bamwe mu bakinnyi bo kuza guhanga amaso uyu mugoroba ku ruhande rwa Patriots BBC, harimo Frank Kamndoh, Nikola Scekic, William Perry, Kenny Gasana, Steve Hagumintwari na Gaston Dieudonne Ndizeye.

Mu gihe ku ruhande rwa APR BBC, abakinnyi bo guhanga amaso barimo; Adonis, Nshobozwabyosenumukiza, Elie Kaje, Dickson n’abandi…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *