Basketball: Ferwaba yavuye Imuzi Intego y’Irushanwa rishya yise “Rwanda Cup”

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “Ferwaba”, ryavuye Imuzi imvano y’Irushanwa rishya yise “Rwanda Cup”.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro Visi Perezida w’iri Shyirahamwe ufite mu nshingano Amarushanwa, Bwana Nyirishema Richard yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa 26 Mata 2024 ku kiciro k’iri Shyirahamwe, i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Muri iki kigniro, Bwana Nyirishema yagize ati:“Rwanda Cup igamije gutuma buri wese yibona mu mukino wa Basketball, kongerera abakinnyi amarushanwa ndetse no guha urubuga abakiri bato bafite impano yo gukina Basketball, kandi ibi bikazakorwa mu gihugu hose”.

Kugeza ubu, Rwanda Cup yatangiranye n’amakipe yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri, ikaba izajya ikinwa n’amakipe y’abagabo n’ay’abagore. 

Imwe mu ntego nyamukuru y’Irushanwa rya Rwanda Cup, n’uguha urubuga abakiri bato bafite impano bakazimurika.

Ibi bikaba bizabafana kubonwa n’amakipe yabigize umwuga imbere mu gihugu, bidasiganye ko uwagaragaza impano idasanzwe yaterwa imboni n’ayo hanze y’u Rwanda.

Imikino y’iri Rushanwa yatangiye ku wa 25 Mata 2024, bikaba biteganyijwe ko rizasozwa tariki ya 09 Kanama 2024 mu kiciro cy’abagabo na tariki ya 31 Kanama 20244 mu kiciro cy’abagore.

Mu rwego rwo guha ibyishimo abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda, amakipe azaba yemerewe gukoresha abakinnyi asanganywe, ku buryo nta rwitwazo.

Ikipe izajya yegukana iri rushanwa, izajya ihita ikatisha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa yo ku ruhando mpuzamahanga, ibi bikaba byarakozwe hagamijwe gutuma iri rushanwa rishyirwamo imbaraga n’amakipe.

Amwe mu marushanwa biteganyijwe ko aya makipe azajya yitabira, harimo guhagararira u Rwanda mu Mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone 5) mu kiciro cy’abagabo, mu gihe mu bagore, ikipe izajya  itwara iri rushanwa izajya ihita ibona itike yo gukina imikino y’amajonjora y’Irushanwa rya Women Basketball League.

Ku nshuro ya mbere, uyu Mwaka, amakipe yo mu kiciro cy’abagabo yashyizwe mu matsinda 4, mu gihe amakipe y’abagore yashyizwe mu matsinda 2.

Amafoto

Image
Visi Perezida w’iri Shyirahamwe ufite mu nshingano Amarushanwa, Bwana Nyirishema Richard

 

 

Image
Nshuti Thierry, n’umwe mu bazafasha Ferwaba kumenyekanisha iri Rushanwa

 

Image

May be an image of text

May be an image of blueprint, ticket stub and text that says "24 20:30 THEMOOPSRWA NWA 25 26 V5 12:00 14:30 GREATER GREATERVIRUNGA VIRUNGA IGIHOZOS PETER SKIGALI B 27 28 VS STECOL UGB AZOMCO 10:00 12:00 C D THEHOOPSRWA RWA TITANS VS 監 29 NYANZA KEPLER 18:00 REBEROACADEMY MUSANZE 8 A APRBBC 32 V5 20:30 LDK LDK ESPOIRBBC PATRIOTS VS WINNERPOOLO WINNERPODLC 33 34 ¥ 8:00 20:30 WINNERPO STECOL LDK WINNER29 WINNER30 VS 35 V5 STECOL 8.00 WINNER32 WINNER31 LOOSER33 36 VS 20:30 LDK LDK Done LOOSER34 Kigali, WINNER3 VS 26th/04/2024 LDK WINNER3 트소원스 LDK Fiona ISHIMWE EsecutlveDrecto/FERWABA Executive Director/FERWABA"

May be an image of ticket stub and text

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *