Basketball: APR WBBC yahagaritse ‘Mbazumutima Charles’ nyuma y’Imyaka 19 ayitoza

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR WBBC yatangaje ko yahagaritse Mbazumutima Charles wari umutoza wayo, kugeza igihe hafashwe undi mwanzuro.

Amakuru agera kuri THEUPDATE avuga iby’iri hagarikwa, ahamya ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko APR WBBC itsinzwe umukino wa mbere wa Kamarampaka “Playoffs” na REG WBBC mu ntangiriro z’uku Kwezi.

Nyuma yo guhagarikwa kuri uyu mwanya, yahise awusimburwaho na Deo Nkurikiyinka bafatanyaga muri izi nshingano nk’umutoza umwungirije.

Guhera mu 2004, Mbazumutima yari umutoza wa APR WBBC, akaba yarayifashije kwegukana ibikombe bya Shampiyona 9 mu myaka 19 (2006, 2008, 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2017 n’i 2019).

Nyuma yo guhagarikwa, Deo Nkurikiyinka wasigaranye iyi kipe, yayifashije kwigaranzura REG WBBC, kuko amaze kuyitsinda imikino itatu (3), yikurikiranye, uwa nyuma muri iyi itatu ukaba ari uwo yaraye ayitsinze mu Ijoro ryakeye ku ntsinzi y’amanota 77-67.

Mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023 amakipe yombi akina umukino wa 5 muri 7 ya “Playoffs”, APR WBBC iramutse iwutsinze izahita yegukana igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine (4) ishize.

Uyu mukino uzabera muri BK-Arena guhera ku isaha ya saa 07:00 z’Umugoroba.

Amafoto

Finals: Mbazumutima warns against complacency as APR take on REG in Game 4 - Rwanda

Mbazumutima suspended as APR women head coach - The New Times

Les filles de l'APR veulent dessaisir REG du titre

Women basketball: We shall fight to stay top, says Mbazumutima - Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *