Basketball: APR BBC yiteze Iminsi nyuma yo gutsindwa na US Monastir mu mukino wo kwishyura wa BAL

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, APR BBC, yaraye itsinzwe umukino w’Umunsi wa kane w’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) n’Ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya, amanota 83-70.

Gutsindwa uyu mukino waraye ukiniwe muri Nyubako ya Dakar Arena, byatumye APR BBC ijya mu mibare ihambaye mu rugendo rwo rugana i Kigali mu mikino ya nyuma izakinwa mu Mpeshyi z’uyu Mwaka.

Aka Gace ka Sahara (Sahara Conference), kongeye gukomera nyuma y’uko, AS Douanes yaraye itsinze Rivers Hoopers mu mukino wo kwishyura, amanota 56-54.

Kwegukana uyu mukino wa US Monastir, wayifashije guhagarika urugendo rw’imikino itatu (3) yari imaze itsindwa, mu gihe iyi kipe ibitse Igikombe cy’iri Rushanwa cyo mu 2022, ubwo yakinwaga ku nshuro ya kabiri.

US Monastir kandi yihimuye kuri APR BBC, yari yayitsinze umukino ubanza amanota 89-84 bisabye kwitabaza Agace ka Gatanu, nyuma y’uko amakipe yombi yari yaguye miswi mu Duce Tune dusanzwe tw’umukino.

Uyu mukino wakomereye APR BBC by’umwihariko, nyuma y’uko umwe muri ba kizigenza bayo, Noel Obadiah akuwe mu kibuga hasigaye iminota ibiri (2) yo gukina, nyuma y’uko yari yujuje amakosa atanu (5).

Ku ruhande rwa APR BBC, Dario Hunt niwe wayitsindiye amanota menshi (17), mu gihe Noel Obadiah wari usanzwe arikoroza, yastinze amanota 15 gusa.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, APR BBC isigaje imikino ibiri yo gukina, uzayihuza na Rivers Hoopers kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024, ndetse n’umukino usoza aka Gace ka Sahara, uzayihuza na AS Douanes ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024.

Gukatisha itike y’Imikino ya nyuma izabera i Kigali ku ruhande rwa APR BBC, birayisaba gutsinda imikino ibiri isigaje, bitaba ibyo bikayisaba indi mibare yaba igoye.

Gutsindwa iyi mikino yombi, bizahita biyisezerera. Gutsinda umwe muri yo, bizayisaba gutegereza kureba hagati yayo na Bangui yo muri Centrafurika.

Image

Image

Image

Image

Image

Image

US Monastir players try to block Dario Hunt's shot before he was fouled out during APR's 83-70 loss to the Tunisians on Thursday night-courtesy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *