Basketball: APR BBC yikebuye mbere yo gutangira Imikino yo kwishyura

Mu gihe mu mpera z’iki Cyumweru hatangiye imikino yo kwishyura ya Shampiyona ya Basketball 2023, Abakinnyi, abatoza n’abayobozi b’Ikipe ya APR BBC bakoze inama yigaga ku byagezweho hashingiwe ku ntego zitandukanye iyi kipe yari yihaye mbere yo gutangira Umwaka w’imikino.

Muri iyi nama, haganiriwe ku mbogamizi zaranze imikino ibanza ya Shampiyona n’ingamba zikwiriye gufatwa kugira ngo intego bihaye zigerweho.

Hashingiwe ku ngengabihe ya Shampiyona, imikino APR BBC izakina izatangira tariki 31 Gicurasi nyuma y’Irushanwa rya BAL riteganyijwe mu mpera za Gicurasi 2023.

Imikino ibanza ya Shampiyona yasojwe APR BBC iri mu makipe ahanganiye Igikombe na REG BBC ndetse na Patriots BBC.

Mu myaka ishize, APR BBC yari yarabaye insina ngufi muri Basketball y’u Rwanda, mu gihe mu myaka ya za 2010 yari ikipe ikomeye yaba imbere mu gihugu no mu Karere.

Mu rugendo rwo kongera kwigarurira iki gitinyiro, mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, yongeye kugarura Cliff Owulo, Umunyakenya wayigejeje ku bigwi bitari bicye, inagura abakinnyi bakomeye muri Basketball y’imbere mu gihugu barimo; Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacque Wilso, Kaje Elie, Axel Mpoyo n’abandi..

Intego, ikaba ari ugutwara Igikombe cya Shampiyona no kuzakina Imikino ya BAL mu mwaka utaha w’i 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *