Basketball: APR BBC yabaye Ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibuze Itike yo gukina Imikino ya nyuma ya BAL

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, APR BBC, yaraye ibuze itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL), izabera i Kigali mu Rwanda hagati ya tariki 24 Gicurasi 2024 kugeza ku ya 01 Kamena 2024.

Ni nyuma y’uko iyi kipe yaraye itsinzwe na AS Douanes yo muri Senegal ku munsi wa nyuma w’imikino yo mu itsinda rya Sahara Conference, ryari rimaze iminsi rikinirwa i Dakar, muri Senegal mu Nyubako ya Daka Arena.

Uyu mukino warangiye AS Douanes itsinze APR BBC amanota 79-54, ikanayisezerera muri BAL 2024, warebwe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye.

Gutsindwa kwa APR BBC, kwatumye ku nshuro ya mbere muri iyi mikino, imikino ya nyuma izabera mu Rwanda ny akipe yo mu Rwanda ihari.

Izindi nshuro 3 zabanje, U Rwanda rwabaga ruhagarariwe.

Mu 2021, U Rwanda rwari ruhagarariwe na Patriots BBC, mu 2022 na 2023 rukagararirwa n’Ikipe ya REG BBC.

Muri rusange Sahara Conference yarangiye iyobowe na Rivers Hoopers, ikurikiwe na AS Douanes, US Monastir na APR BBC ya nyuma yatsinze imikino ibiri gusa muri itandatu yakinnye.

Iri tsinda kandi ryatumye amakipe yose umunani azakina imikino ya nyuma izabera i Kigali tariki 24 Gicurasi kugeza kuya 1 Kamena 2024 amenyekana.

Ni FUS Rabat (Maroc), Petro de Luanda (Angola), Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo), Al Ahly (Misiri), Al Ahly Benghazi (Libya), Rivers Hoopers (Nigeria), AS Douanes (Sénégal) na US Monastir (Tunisia).

Amafoto

Image
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye bakurikiye umukino AS Douanes yatsinzemo APR BBC.

 

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *