Banki y’Isi yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rukoreshamo Inkunga n’Inguzanyo ruhabwa

Banki y’Isi iratangaza ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero, mu gukoresha neza inkunga ndetse n’inguzanyo rubona.

Imyaka 60 irashize Banki y’Isi ari umufatanyabikorwa w’imena w’u Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko by’umwihariko mu myaka hafi 30 ishize banki y’Isi yabaye umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati:”Guverinoma y’u Rwanda ishima uruhare Banki y’Isi mu gushyigikira icyerekezo cy’iterambere ry’Igihugu cyacu mu myaka 60 ishize. By’umwihariko mu rugendo rwo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, Banki y’Isi yaradusubije kandi ntiyazana amananiza mu gihe twari duhanganye n’ibibazo by’iterambere bitandukanye.”

Sahr Kpundeh uhagarariye banki y’Isi mu Rwanda we ashima ko u Rwanda rukoresha neza inkunga n’inguzanyo ruhabwa zikagirira akamaro igihugu n’abagituye.

“Imyaka 60 ni intambwe nziza kuri twe n’abakiriya bacu, naho kwizihiza iyi ntambwe ni umwanya mwiza wo gutuza gato tugasubiza amaso inyuma tugakuramo amasomo twubakiraho ahazaza. By’umwihariko, aha turifuza gushimira byimazeyo guverinoma y’u Rwanda ku bw’imikoreshereze myiza y’inkunga n’inguzanyo z’abafatanyabikorwa mu iterambere.”

Mu birori byo kwizihiza imyaka 60 y’ubufatanye hagati ya Banki y’Isi n’u Rwanda kandi, Keith Hansen, umuyobozi wa Banki y’Isi mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, yashimangiye ko Banki y’Isi izakomeza kubera u Rwanda umufatanyabikorwa wo kwiyambaza mu cyerekezo  cy’iterambere u Rwanda rurimo.

Tariki 30 Nzeri 1963 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki y’Isi ndetse mu mwaka wa 1970 inama y’ubutegetsi y’iyi Banki yemeza inguzanyo ya mbere yahawe u Rwanda ingana na miliyoni 18.8.

Kugeza ubu Banki y’Isi ikaba imaze kuguriza u Rwanda asaga miliyari 8 z’amadorali yakoreshejwe mu iterambere ry’inzego zirimo uburezi, ibikorwa remezo, ubuhinzi n’ubworozi n’izindi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana na Bwana Sahr Kpundeh uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *