Athlétisme:“U Rwanda rubuze Umutoza wari nimero ya 1 mu mikino ngororamubiri”, Disi Dieudonné yunamiye Hakizimana

Umugabo wari ufite umuhigo w’isi wo gusiganwa ku maguru mu ntera ya kilometero 42 (marathon), Umunya-Kenya Kelvin Kiptum, wari ufite imyaka 24, yapfanye n’umutoza we w’Umunyarwanda mu mpanuka y’imodoka muri Kenya.

We n’umutoza we Gervais Hakizimana, wari ufite imyaka 36, bapfuye ku cyumweru ubwo bari bari mu modoka mu muhanda wo mu burengerazuba bwa Kenya.

Disi Dieudonné, Umunyarwanda uba muri Amerika wamamaye cyane mu Rwanda mu gusiganwa muri ‘marathon’, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko Hakizimana batangiriye kwiruka rimwe mu marushanwa y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 1997.

Ati: “Ni we Munyarwanda wa mbere wari uzi ‘athlétisme’ [gusiganwa ku maguru] y’uyu munsi.

“Itandukanye n’iyo twakoze, yo irimo siyansi n’ikoranabuhanga.

“Yari umuntu ucisha macye, uvuga gacye.”

Disi avuga ko Hakizimana, wari ingaragu, ukomoka i Nyaruguru mu majyepfo, yigaragaje mu Rwanda mu 2003 nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu.

Nyuma mu 2005, ajya gutoza muri Kenya, baza no kubana mu Bufaransa guhera mu 2008, mbere yuko Disi yimukira muri Amerika.

Ati: “Abakinnyi yatoje ni benshi muri Kenya, abandi nyuma bajya ku bandi batoza.

“Uyu mwana [Kelvin Kiptum] yatangiye kumutoza yiga mu mashuri abanza.”

Kiptum yateye intambwe ikomeye mu 2023, nka mucyeba w’undi Munya-Kenya, Eliud Kipchoge – umwe mu bihangange mu kwiruka ‘marathon’.

I Chicago muri Amerika mu Kwakira (10) kw’umwaka ushize, Kiptum yarushijeho ku bihe bya Kipchoge, yiruka kilometero 42 mu masaha abiri n’amasegonda 35.

Uko ari babiri, abo Banya-Kenya bari bashyizwe mu ikipe y’agateganyo ya Kenya y’abiruka ‘marathon’ izitabira imikino ya Olympiques ya Paris muri uyu mwaka.

Ku mbuga nkoranyambaga, mu guha icyubahiro Kiptum, Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko Kiptum ari umwe mu bakinnyi beza bakomeye cyane babayeho ku isi, wanyuze mu nzitizi akegukana umuhigo w’isi muri ‘marathon’. Yihanganishije umuryango we n’abakinnyi muri rusange.

Minisitiri w’imikino wa Kenya Ababu Namwamba yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ati: “Birababaje cyane!! Kenya ibuze umuntu mwiza wihariye. Mbuze icyo mvuga.”

Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, wahoze ari Minisitiri w’intebe, Raila Odinga, yavuze ko igihugu kibuze “intwari nyakuri” kandi ko kiri mu cyunamo cy'”umuntu udasanzwe… n’Umunya-Kenya w’intangarugero mu gusiganwa ku maguru”.

Sebastian Coe, Perezida w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru ku isi, yavuze ko Kiptum yari “umuntu usiganwa ku maguru usize umurage mwiza cyane, tuzamukumbura cyane”.

Mu mwaka ushize, Hakizimana yamaze amezi afasha Kiptum kwitegura guca umuhigo w’isi.

Umubano wabo nk’umutoza n’umukinnyi watangiye mu 2018, ariko bari barahuye bwa mbere ubwo uyu mukinnyi ufite umuhigo w’isi yari akiri muto cyane.

Mu mwaka ushize, Hakizimana yagize ati: “Nari muzi akiri umuhugu muto, aragira inka nta nkweto yambaye.

“Mu 2009, nitorezaga hafi y’urwuri rwa se, akaza andya isataburenge, ubundi nkamwirukana.

“Ubu ndamushimira ku gikorwa gikomeye yagezeho.”

  • Undi mugenzi yakomeretse

Iyo mpanuka yabaye ku cyumweru ahagana saa tanu z’ijoro (23h) ku isaha yo muri Kenya, ni ukuvuga ahagana saa yine z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP, bisubiramo amagambo ya polisi.

Ubwo yatangaga andi makuru kuri iyo mpanuka, polisi yavuze ko Kiptum ari we wari utwaye imodoka, kandi ko “yananiwe guhagarika imodoka irabirinduka, ihita ibicira aho uko ari babiri”.

Umuvugizi wa polisi, wasubiwemo na AFP, yongeyeho ko umugenzi wa gatatu – w’umugore – yakomeretse, nuko “ajyanwa ku bitaro mu buryo bwihutirwa”.

Mu cyumweru gishize, itsinda rya Kiptum ryatangaje ko yari kugerageza kwiruka kilometero 42 mu gihe kitageze ku masaha abiri mu gusiganwa muri ‘marathon’ i Rotterdam mu Buholandi – ikintu kitari bwigere kigerwaho na rimwe mu irushanwa rihuriwemo n’abasiganwa batandukanye.

Kwamamara kw’uyu mugabo ufite abana babiri yakugezeho mu gihe gito – ‘marathon’ ye ya mbere yuzuye yayirutse mu 2022.

Imyaka ine mbere yaho ni bwo yari yasiganwe bwa mbere mu irushanwa rikomeye, yiruka akoresheje inkweto yari yatiye kuko we nta bushobozi yari afite bwo kwigurira ize.

Yari umwe mu Banya-Kenya bashya basiganwa ku maguru babitangiriye mu gusiganwa mu muhanda, bitandukanye n’abari bamenyerewe kera batangiriye gusiganwa kwabo ahabugenewe, nyuma bakaza guhindura bagasiganwa mu ntera ndende kurushaho.

Mu mwaka ushize, Kiptum yabwiye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru,

ko guhitamo gusiganwa ku maguru kwe kudasanzwe kwatewe no kuba nta mikoro yari afite.

Yagize ati:”Nta mafaranga nari mfite yo gutuma njya mu myitozo ahabugenewe.”

Disi Dieudonné (hagati) na Gervais Hakizimana (wa kabiri uvuye ibumoso), n’abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, aha ni muri Shampiyona y’Isi ya Cross Country muri Espagne, mu 2011.

 

Kelvin Kiptum (ibumoso) n’umutoza we Gervais Hakizimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *