Athlétisme: Abakinnyi b’Abanyarwanda bahize gusigarana Imidali muri “Kigali International Peace Marathon”

Mu gihe kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kamena 2024 yakinwa Marato Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro (Kigali International Peace Marathon) igiye gukinwa ku nshuro ya 19, abakinnyi b’Abanyarwanda bazayitabira bahize kuzegukana imwe mu Midali ihatanirwa.

Ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu, Umutoza wayo, Eric Karasira, yatangarije Itangazamakuru ko hari ikizere cyo kuzitwara neza batabona Imidali irenze umwe, Umunyarwanda yegukanye mu Mwaka ushize w’i 2023, ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 18.

Umwaka ushize, Abanyakenya nibo bihariye Imidali yatanzwe muri iyi Marato, ndetse n’abanya-Ethiopia.

Kuri iyi nshuro, Ikipe y’Igihugu izaba igizwe n’abakinnyi 14, barimo abagabo 9 n’abagore 5.

Uko ari 14, bazahatana mu Ntera ya Marato mu kiciro cy’abagabo, 1/2 Marato mu bagabo ndetse na 1/2 cya Marato mu bagore.

Guhera tariki ya 24 Gicurasi 2024, iyi Kipe icumbikiwe muri Hotel Lapalisse mu Karere ka Bugesera, mu rwego rwo gukarishya imyiteguro.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Gilbert Dushimirimana, akomoza ku myiteguro yagize ati:“Uyu Mwaka twiteguye bihagije, bitandukanye n’Umwaka ushize. Turizeza Abanyarwanda intsinzi. Tuzatanga byose tutizigamye ku bwabo, kugira ngo Intsinzi isigare mu gihugu cyacu”.

“Kugeza ubu, nka 90% turiteguye. 10% n’ukuganiriza abakinnyi Amayeri yo mu Isiganwa. Mbere ntakibura n’ubu Irushanwa rikinwe twarikina”.

Kugeza ubu, abasaga 7,000 bamaze kwiyandikisha kuzitabira iri Siganwa, mu gihe habura Amasaha 48 gusa.

Ku Cyumweru nk’uko bisanzwe, abakinnyi bazakina Intera ya Marato, 1/2 cya Marato ndetse na Kilometero 10 (10Km), zikinwa n’abatarabigize Umwuga.

Abakinnyi bazahagurukira imbere y’Inyubako y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK-Arena, bazenguruke Imihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Iyi Marato Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro, itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, kuva mu 2005.

Intego yaryo nyamukuru, n’ikimenyetso cy’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, n’Ubumwe n’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igatwara Ubuzima bw’abarenga 1,000,000 bazira uko Imana yabaremye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *