APR FC yahamije Urupfu rw’Umutoza wayo

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC), yahamije Urupfu rwa Dr. Adel Zrane wari Umutoza wongerera Imbaraga abakinnyi, witabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Mata 2024.

Ni nyuma y’uko hari hatangiye guhwihwiswa amakuru y’uru Rupfu, binyuze ku Mbuga Nkoranyambaga.

Ibinyujije ku Konti ya X yahoze ari Twitter, APR FC yagize ati:“N’akababaro Kenshi, Ubuyobozi Bwa APR FC Buratangaza ko Umutoza Wayo Wari Ushinzwe Kongerera Abakinnyi Imbaraga Dr Adel Zirane Yitabye Imana. Impamvu Z’urupfu rwe Ntiziramenyeka”.

Ubu butumwa busoza bugira buti:“Twihanganishe Umuryango we Ndetse N’abakunzi ba APR FC, Imana Imuhe Iruhuko Ridashira!”.

N’ubwo hataramenyekana icyamuhitanye, biravugwa ko Dr. Adel Zrane yasanzwe yaguye mu Nzu.

Nyuma yo kumenya aya makuru, APR FC yahise itabarira hafi, ijya kumufata basanga ntahumeka.

Dr Adel Zrane wakomokaga muri Tuniziya, yitabye Imana yari agifitanye na APR FC amasezerano y’Umwaka azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Mu 2018-19, Dr Zrane yatwaranye na Simba SC Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe n’Umutoza mukuru w’Umubiligi, Patrick Aussems.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-20, yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Igikombe cy’Igihugu na Community Shield ari kumwe n’Umubiligi Sven Vandenbroeck.

Uyu mutoza yakoranye kandi n’Umufaransa Didier Gomez Da Rosa mu 2020-21, atwarana nawe ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy’Igihugu na Community Shield.

Yatoje mu yandi makipe nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

Yitabye Imana asize APR FC ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, ndetse iyi kipe ikaba inafite amahirwe meshyi yo kwibikaho iki gikombe, kikazaba ari icya 22 itwaye.

Imana imwakire mu bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *