Amerika yibutse Umunsi wahariwe Nyakwigendera ‘Martin Luther King’

Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yabwiye abanyamerika ko ubuzima bwa Martin Luther King Jr. bukwiye kubabera isomo ryo gukumira ibibatandukanya, urwango rushingiye ku ruhu n’akarenganye mu butabera.

Bwana Biden ibi yabigarutseho mw’ijambo yavugiye mu Rusengero rw’aba Baptiste Ebenezer, Urusengero Martin Luther King yabereyemo Umupasiteri mbere y’uko yicwa.

Nyuma y’iri jambo, Perezida Biden yabaye Umuprezida wa mbere wa Amerika uvugiye ijambo mu Misa yo ku Cyumweru muri uru Rusengero ruri mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia.

Kuri iki Cyumweru, nibwo hibutswe imyaka 94 uhereye igihe Martin Luther King Jr. avutse.

Yishwe afite imyaka 39, mu mwaka w’i 1968 i Memphis, muri Leta ya Tennessee.

Abaperezida batari bake ba Amerika, barimo na Perezida Biden, basuye uru Rusengero mu rwego rwo kumwibuka, mu gihe habaga hibukwa itariki ye y’amavuko.

Gusa, Perezida Biden niwe wabaye uwa mbere wavugiye ijambo mu Misa.

Buri wa mbere w’Icyumweru cya gatatu mu Kwezi kwa mbere buri mwaka, ni umunsi w’Ikiruhuko muri Amerika, kuko hibukwa itariki uyu waharaniye Uburenganzira bw’Abirabure yavukiyeho.

Perezida Joe Biden ubwo yavugiraga ijambo mu Rusengero Ebenezer Baptist Church muri Atlanta, Georgia, kuri iki Cyumweru tariki ya 15/01/2023, mu Misa yo kwibuka Martin Luther King Jr.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *