Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yashimye uko Igishinwa kiri kwigishwa

Abanyeshuri biga ururimi rw’Igishinwa mu Karere ka Musanze, baravuga ko bizabafasha gukomereza amasomo muri icyo gihugu no guhahirana n’Abashinwa.

Ibi babigarutseho ubwo basurwaga na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun.

Badategwa abana biganjemo abiga mu mashuri abanza mu ishuri rya Wisdom School, baravuga ururimi rw’Igishinwa, bakarukoresha no mu mikino bakina.

Aba banyeshuri bavuga ko kumenya uru rurimi babyitezeho byinshi.

Ururimi rw’Igishinwa ruza ku mwanya wa 2 ku Isi mu ndimi zivugwa n’abantu benshi ku Isi.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko kuba abavuga Igishinwa biyongera mu Rwanda, byongera amahirwe ku Bashinwa baza gushora imari kuko batagorwa no kubona abo bakoresha.

Kugeza ubu Umujyi wa Musanze ukomeje gushimangira umubano n’imikoranire n’imijyi yo mu Bushinwa irimo nk’uwa Jinua uherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire n’Akarere ka Musanze mu guteza imbere ubukerarugendo n’uburezi.

Ishuri rya Wisdom rije ryiyongera kuri IPRC Musanze isanzwe iterwa inkunga n’u Bushinwa.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *