Amavubi yagarutse i Kigali mu gihe CAF yatangaje ko umukino wo kwishyura uzayahuza na Benin uzabera i Cotonou

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yagarutse i Kigali nyuma y’Urugendo rwafashe amasaha 12. Ni nyuma yo kunyura i Lomé muri Togo na Addis Ababa muri Ethiopia. Ikimanara kugera mu Rwanda ahagana saa sita n’iminota makumyabiri z’Igicuku, yahise yerekeza La Palisse aho icumbikiwe mu gihe igitegereje icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF.

Nyuma y’umukino wo gushakisha itike y’Igikombe cya Afurika wabereye kuri Stade de l’Amitié GMK, aho Ikipe ya Bénin yanganyije n’ikipe y’Amavubi igitego 1-1, abanya-Bénin batunguwe no kubona ikipe y’u Rwanda yurira indege ikagaruka mu Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda ikaba yaraye ihagurutse Cotonou muri Bénin kuri uyu wa kane ikaba itegerejwe kugera ku kibuga cy’indege Kanombe kuri uyu wa gatanu mu rukerera 00:20

Intego y’umutoza Carlos Alos Ferrer nyuma y’umukino ubanza akaba yarashimye abasore be uko bitwaye mu mukino ubanza, akaba abasaba kwitanga uko bashoboye kugira ngo umukino wo kwishyura bazabone amanota atatu mu Rwanda.

Abakinnyi bayobowe na Kagere Medie nabo barahonda agatoki ku kandi kuko uko umukino wabahuje na Bénin bumvaga bawufite mu ntoki zabo ko bagomba kuwutsinda, ariko ntabwo byabashobokeye babasha kuvana inota rimwe muri Bénin, intego bayihuje n’umutoza wabo ko bagomba kwitwara neza imbere y’abanyarwanda.

Ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) bafatanije n’abanyarwanda barasabwa kuba inyuma y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kugira ngo amanota atatu babashe kuyabona, bityo rero ni ugutahiriza hamwe kugira ngo babashe kuyishyigikira.

Ikipe y’igihugu Amavubi ikaba iri buze gukomeza imyitozo kugira ngo hakosorwe udukosa twagaragaye mu mukino ubanza aho banganyije na Bénin i Cotonou, kugeza ubu ikipe y’u Rwanda ikaba iri ku mwanya wa 3 aho ifite amanota 2 naho Bénin ikaza ku mwanya wa 4 n’inota 1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *