Amavubi yabonye Team Manager mushya 

Nyuma yo guhagarika Rutayisire Jackson wari Team Manager w’ikipe y’igihugu Amavubi, agahita anegura, Kamanzi Emery yamusimbuye kuri uyu mwanya.

Emery Kamanzi wari usanzwe akuriye Komisiyo y’Abasifuzi ni we wagizwe Team Manager w’agateganyo mu gihe harimo gushakwa undi.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse Rutayisire Jackson wari Team Manager kubera amakosa yabaye u Rwanda rukinisha Muhire Kevin afite amakarita 2 y’umuhondo ku mukino wo kwishyura wa Benin bigatuma Amavubi aterwa mpaga.

Tariki ya 19 Gicurasi 2023, Rutayisire Jackson akaba yarahise yandika na we asezera ku mirimo ye nubwo yari yahagaritswe.

Emery Kamanzi si ubwa mbere abaye Team Manager w’Amavubi kubera ko yigeze gukoraho izi nshingano aho muri 2015 yahawe uyu mwanya asimbura Bonnie Mugabe, hari mu rwego rwo gusaranganya imyanya muri FERWAFA.

Bwana Kamanzi ategerejwe n’akazi karimo umukino uzahuza Amavubi na MOZAMBIQUE mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika 2023, kizakinwa muri Mutarama na Gashyantare by’umwaka utaha.

Gusa, kugeza ubu ntabwo haramenyekana aho uzabera, kuko CAF yatangarije Ferwafa ko nta kibuga u Rwanda rufite kiri ku rwego rwo kwakira uyu mukino.

Mu minsi ishize, mu bijyanye n’imicungire y’Amavubi hakunze kuvugwamo amakuru yakunze kutavugwaho rumwe, by’umwihariko ibijyanye n’imitegurirwe.

Kamanzi Emery yagizwe 'Team Manager' w'Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson  uherutse kwegura - RUSHYASHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *