“Amateka ya Jenoside akwiye guha abayobozi isomo ryo kuzirikana indahiro barahira” – Perezida wa Sena

Tariki 21 Gicurasi 2023, Perezida wa Sena n’abandi bagize Inteko ishinga amategeko imitwe yombi bifatanyije n’abaturage b’i Karongi mu Gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bumwe mu butumwa bwahatangiwe ni uko amateka akwiye kuvamo isomo ryo kurwanya amacakubiri.

Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Mubuga, hanashyingurwa imibiri 27 y’abazize iyi Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu uru rwibutso ruruhukiyemo ababarirwa mu bihumbi  8.500 rukaba rumwe muri 15 ziri mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Izi nzibutso 15 zishyinguwemo abagera ku bihumbi 150 muri bo ibuhumbi 50 bikaba byariciwe mu Bisesero.

Ikiganiro cyatanzwe hibukwa ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi cyagarutse cyane ku mateka y’imibanire n’ubumwe bw’abanyarwanda, hagaragazwa n’imvano y’ingengabitekerezo y’urwango n’ivangura byahemberewe n’ingoma zo hambere kugeza mu 1994 aho yavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara abarenga milioni.

Perezida wa Sena Dr. Kalinda Francois Xavier avuga ko ku bayobozi aya mateka agomba gutanga isomo ry’umwihariko bagahora bazirikana indahiro bakora igihe bahabwa inshingano.

Abarokotse jenoside babarizwa muri uyu Murenge wa Mubuga bavuga ko mu kubaka igihugu no kuzamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bagerageza kurenga aya mateka bakababarira ababahekuye. Uyu musanzu w’imbabazi bahamya ko ari uburyo bwiza bwo kuraga abana babo igihugu kizima.

Ngarambe Vedaste ukuriye umuryango IBUKA mu Karere ka Karongi, avuga ko izi mbabazi zikwiye kuba imbarutso yo kubohoka kw’abagitsimbaraye ku makuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa.

Mu mazina azwi muri aka gace mu 1994 harimo iry’Umupadiri witwa Hitayezu Marcel watoteje Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Mubuga akabima Amazi, ibyo kurya n’Amasakaramentu.

Uyu Murenge wa Mubuga uherereye mu cyahoze ari Komine Gishyita agace gafite umwihariko wo kugira imiryango myinshi yazimye kikaba na kimwe mu bigaraza ubukana bwa jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Urwibutso rwa Mubuga ruruhukiyemo ababarirwa mu bihumbi  8.500

 

Perezida wa Sena Dr. Kalinda Francois Xavier yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo gushyira indabo ku Mva baruhukiyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *