Amateka: Imvano y’Igisigo “Singikunda Ukundi” cyasizwe n’Umwami Yuhi III Mazimpaka

Iki gisigo cyasizwe n’Umwami w’u Rwanda, Yuhi III Mazimpaka, bitewe n’agahinda kenshi yatewe n’urupfu rw’umuhungu we Musigwa ubwo yamwiyiciraga amurashe umwambi umufata mukiciro Musigwa agwa mumarembo y’ibwami.

Mbere yaho gato kandi, niwe watumye Nyina umubyara, Umugabekazi Nyamarembo yiyahura.

Nyuma rero y’agahinda kenshi yatewe no kwiyicira umuhungu we, nibwo yagize ati:“SINGIKUNDA UKUNDI”.

  • SINGIKUNDA UKUNDI

Singikunda ukundi Nyonga ya Nyangoma ya Nyanzeru Yarorerwaga i Nyangwiro, Ngwije-ingohe ya Mukangozi na Mbabazi Abyoza inyoga-ruzi, Ya Rugwe rwa Nyirangozi.

Agatsinda ntibinkundira Mukumburwa wa Mukuba-ntenderi wa Mutima Wafasha Mutara ishyaka i Mujyejuru, Nta byo nkunda ngo binkundire, Abo nkunze barakuka, Bajya i Kamakoma gukungika kure.

Nta mwimano nkiririkiye, Mushyikirana wa Mushyitsa-ngabo, Na Mushyitsa-jogwe wa Jembe Wishinzaga i Nyamajanja.

Mahinguka wa Muka-mabega wa Mabara, Yambaye arakaye Tukarakara ingoga.

Agatsinda ntibindembera, Barembera ba Muniga na Murora-nzengo Bazeye Muzamuzi.

Nta we twuzura ngo ambe hambavu, Uwo twuzuye aba yujuje inama  Kujya i Magwegwe ya Magaba Mugira-bumwe, ko ari wowe muntu Twari twuzuye neza, I Bugaragara bwa Bugabo na Nyirabusoro, Ukaba inyanzi mu Banyarwanda.

Ko wimutse ukankukira mu ivugiro I Vumba-mbago rya Mabara Ukuzura ku kirembya nde. Inshuti nzima ko ari wowe nari nsigaranye, I Mwurire wa Nyiramunyazi na Munyaga-nyana, Ntakuberutswe ukanyambuka vuba.

Reka nangwe Nyamiseso Iyo ugiye i Nyamiyenzi ya Mirunde, Untera irungu rigumye.

Uritashye Nyamwiza Uzantahirize Mutara-bisiga Wa Nyamurori na Murushya-vuzi, Irya Nkundwakazi ya Mutaha-kure Mayange wihinduye Mahara, Na Nyamahame na Maso Bakanyambuka vuba.

Ago bampe Mukesha-bara Wa Mutamirizi wa Nyabihubi Wasiga intimba mu mubiri wanjye.

Muri yo usize umwikomo mu ntebe, Umubisha uhora unyambura akindi hambavu.

Uritashye Nyamwiza Uzantahirize Bugiri bwa Bugabo na Bugune, Nari ntoye mu bagabo Sange wisangiye Sekuru wa Samukuru, Nasigaye ndwaye ingabo yangiye mu gihe.

Ubonye Murera-ngame wa Murera-ndushyi wa Nyamishyo Ubwe bushyo butashye mu mubiri anjye.

Muri iyo usize umwikomo mu ntebe, Umubisha uhora unyambura akindi hambavu.

Uritashye Nyamwiza Uzantahirize Nyamwishyura, Wa Mweza-mbavu na Mweza-bara Woneye Nyamiyonga.

Mudakukanwa Mushiki anjye Mwajyana i Shika-mpweru rya Masheja Anshegeshe mu mbavu.

Ubonye Mudahendwa, Muhendwa-bwenjya Wa Bwimba bwa Gasogwe, Umunyiginya utadushira Rubanda Nimubonana uzamuntahirize,

Uti: Urukumbuzi ni ubusa, Uramwihishe i Muhazi e Muhuruzi. Uritashye Nyamwiza Uzantahirize Nyamugumya, Wa mugumiriza-nzira wa Mutameneka, Ya nshuti yacu kabiri i Cubi.

Nyabwiza na we yonewe ubuto n’ubukenya, Ari uguteshwa ubwimba bwanjye yagize.

Ubonye urya murasanyi Utajyanye amakomeri, Ya Masasa na Masogwe Atamuritse ibyico bya Mariza, Ubonye ko atijyanye Makomeri ya Songa Atadutinyiriye, butindi ikaroga.

Uritashye Nyamwiza Uzantahirize Mashako y’imandwa ya Nyamabara Nari nashye imuhana anjye, Urya mugani wa Mugongo wikora, Yagiye ntamukumburutswe.

Muyumbu wa Nyamushya Ubonye Rutsiro-rw’Abacwezi, Rwa Rushya rwa Bazira-nkongi We ntiyandariye kabiri.

Muri iyo usize umwikomo mu ntebe Umubisha uhora atwambura, Aramutwambuye na we.

Uritashye Nyamwiza Uzantahirize Nyamugeni, Wa Mwegera-mimaro wa Bagira-mfizi, Wasibye irembo rya Masonga.

I Masange yarahimutse, I Nyamasonga ya Nkubito Murakubye amasonzi ya Rubanda musize Muri n’inkuru mujya kubarira Nkubira, Ya Nkubiranye mu buta, Ya butakiro bwa Mutara-mbuga Ubwe bushyo butashye i Mutangira Uzabasengere Muzigaba.

Umutware watema inka zishotse I Butare bwa Nyamitavu, Uti: Ibihugu byose uko bingana, Bihubi bya Mihunga ya Nyabihubi, Yarabihinduye Birorero,

Uti: Nta bihugu bitamwubashye Nyamunsi wa Bwenge, Ni we bwugamo mu Buhunguka-ntuku.

Uritashye Bukeye Isi ikanga ya Mukangaranya Aho turasezeranye. Uzatashye ba bantu mujyanye I Mujya-ngabo wa Mujya-ntobyi wa Nyiramutima, Banteye gutangara.

Barya bantu ba Nyamiseso Wa Ngashya na Zuba, Ntibazoya kuriza abantu basize.

Uritashye Nyamuturiza wa Mutega Uri kure ibintu bikaguma, Uzatashye n’imirimba mwajyanye I Nyamiyenzi ya Mirunde na Minyago,

Uti: Ibikenya ntimwimana Mwiramutse mwese, Imvuro yanyu ibaye urunde i Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *