Amasengesho yo gusabira Igihugu:”Abantu turareshya, ibi bikwiye gutuma duca bugufi” – Perezida Kagame

Spread the love

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yibukije muri rusange ko abantu bareshya kandi ari bato mu isanzure, bikwiye no gutuma baca bugufi no kwakira ko bareshya.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, mu masengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana yabereye muri Kigali Convention Center, akanitabiwa n’abantu batandukanye baturutse mu bindi bihugu birimo Zimbabwe, Gabon, Congo Brazzaville, Botswana, Kenya, Ghana, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Budage.

Ni amasengesho ngarukamwaka abaye ku nshuro ya 28, ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship (RLF), akaba ahuriramo abayobozi mu nzego zitandukanye, aho baba bashima Imana ku byiza yakoze mu mwaka ushize, bakaniyiragiza mu mwaka ukurikiyeho.

Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abitabiriye ayo masengesho guhozaho ibikorwa bigamije guteza imbere Iguhugu ndetse n’abagituye uko bikwiye, ntibadohoke.

Yagize ati “Nyuma y’ibyo byose mukibuka ko dushatse twabana, twagirirana neza, haba mu Gihugu haba muri Afurika no ku Isi muri rusange. Turi batoya, n’ubu abantu baracyashakisha niba ari twe tubaho gusa, niba nta bandi bantu baba ahandi ntawe urabibona, na bwa bumenyi buhanitse ntabwo buradusobanurira niba hari abandi bari ahandi”.

Akomeza agira ati “Ariko ni cyo gihe, tutarabigeraho twebwe twimenye, tumenye uko twabaho neza ariko twibuke n’umwanya wacu ko turi ku kantu gato kamanutse hariya. Ujya ubona hari abakubwira ngo hari ibihugu by’ibitanganza ndetse n’ababikuriye, yagera ahantu abantu bose bakarambarara ngo he kugira ubareba ngo atabatera umutekano mucye banyureho, na bo turi kumwe muri ka kantu gato, kangana ubusa. Ni yo mpamvu jyewe ntawe unsanga ahanjye ngo avuge ngo ndakuruta ugomba gukora ibyo ngutegetse, ndamubaza ngo uri nde?”

Umuyobozi w’umuryango Rwanda Leaders Fellowship, Mosese Ndahiro, avuga ko impanuro zitangirwa muri aya masengesho, zifasha abayobozi batandukanye mu mikorere yabo.

Abitabiriye amasengesho bashimye Imana ko yarinze Igihugu mu mwaka ushize, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigifite ubukana bukomeye, ariko ubu ibintu bikaba birimo gusubira mu buryo, kandi ko u Rwanda rutekanye ndetse rugemurira abandi amahoro hirya no hino ku Isi.

Ni ku nshuro ya 28 amasengesho yo gusengera Igihugu no gushimira Imana abaye, aho aba buri gihe mu ntangiriro z’umwaka hagamijwe gushima Imana ku byiza yakoze mu mwaka ushize no kuyiragiza ukurikiyeho.

Image

 

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *