Amajyaruguru: Abashinzwe Ubuhinzi basabwe kuva mu Biro bakegera Abahinzi mu Mirima


image_pdfimage_print

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB bwasabye abashinzwe ubuhinzi mu Turere twose tugize iyi Ntara ko guhera kuri uyu wa Gatatu bafatanyije n’abakozi ba RAB, bagomba kuva mu biro bakegera abahinzi mu mirima bagafatanya gukemura ibibazo byagaragaye muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024A.

Mu bikorwa bizibandwaho harimo kugeza ifumbire n’umuti wica udukoko nka Nkongwa ku bahinzi muri iki gihe cy’ibagara bahereye ku bahinga ku buso bunini.

Abayobozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Turere tugize iyi ntara y’amajyaruguru bavuga ko hari ingamba bafashe.

RAB kandi yahaye umurongo ibibazo bikibangamiye abahinzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru birimo abari basanzwe bakorana na Tubura babuze ifumbire n’imbuto, ko bagiye guhindurirwa uburyo bakoreshaga bagafashwa kubona ifumbire.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *