Amagare: Amatora ya Komite nshya yashyizwe mu Gushyingo

Akanama gashinzwe amatora mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda gakuriwe na Mparabanyi Faustin, kashyizeho itariki izatorerwaho komite nshya y’iri Shyirahamwe, izasimbura iyayoborwaga na Murenze Abdallah yeguye mu minsi ishize.

Inteko idasanzwe yateranye mu ntangiriro z’iki Cyumweru, niyo yemeje Bwana Mparabanyi Faustin nk’umuyobozi w’akanama k’amatora.

Bitandukanye n’ikindi gihe, kuri ubu Mparabanyi ahurizwaho na bose nk’umuntu uzayobora aka kanama mu Mucyo, hashingiwe ko ari umwe mu bakinnyi bakanyujijeho muri uyu mukino, by’umwihariko akaba yaranitabiriye imikino Olempike yabereye i Barcelona muri Esipanye mu 1986.

Nyuma y’uko amatora yari gukorwa tariki 22 Ukwakira 2023 asubitswe bitewe no kubura Umukandida ku mwanya wa Perezida nyuma yo kubura ikipe isenyira Ngendahimana Ladislas wari wiyamamaje nk’Umukandida wigenga, amanota yashyizwe tariki ya 05 Ugushyingo 2023.

Biteganyijwe ko imyanya izatorerwa izaba igizwe n’umwanya wa;

  • Perezida
  • Visi Perezida wa 1
  • Umunyamabanga
  • Umubitsi

Amabwiriza agenga amatora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *