Amagare: Abakinnyi basaga 120 bitabiriye Rwandan Epic igiye gukinwa ku nshuro ya kane

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2023 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 04 Ugushyingo 2023, mu Rwanda harakinirwa Irushanwa Mpuzamahanga  ry’Umukino w’Amagare anyura mu Misozi (Mountain Bike) rizwi nka ‘Rwandan Epic’, rigiye gukinwa ku nshuro ya kane (4).

Ni Irushanwa ritangirira mu Mujyi wa Kigali, bikaba biteganyijwe ko rizasorezwa mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Abakinnyi baryitabira, bazarushanwa mu duce dutandukanye tw’u Rwanda, by’umwihariko ahantu nyaburanga mu rwego rwo kureba ibyiza bitatse Igihugu cy’Imisozi Igihumbi.

Abategurra iri Rushanwa, batangaza ko ikigenzi atari ukurushanwa gusa, ahubwo hagamijwe no gufasha abaryitabira kugira ubuzima buzira umuze, kwihera amaso uduce dutandukanye tw’Igihugu no gutsura Umubano (kumenyana) hagati yabo.

Biteganyijwe ko umukinnyi uzaba wahize abandi mu byiciro bombi (abagabo n’abagore), azaba yasoje Kilometero 300 (300 Km) ari uwa mbere.

Mu Nzira bazanyuramo, iri ku butumburuke bwa Metero 5000 birenga.

Iyi Nzira izakoreshwa kuri iyi nshuro izaba itandukanye n’isanzwe, ikaba yarateguwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi kurushaho kunanura imitsi no gukoresha ibice byose bigize umubiri.

Bamwe mu bakinnyi bitezwe muri iri Rushanwa, barimo Umubiligi Jens Schuermans rurangiranwa  mu mikino Olempike muri uyu mukino w’amagare yo mu Misozi, ndetse akaba ari no ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’Isi rw’abakina iyi mikino.

Uretse ibi kandi, Jens Schuermans yagarutse mu Rwanda kurwana ku Irushanwa yegukanye mu Mwaka ushize (2022).

Kugaragara muri iri Rushanwa, bivuze byinshi ku baryitabira, by’umwihariko n’abaritegura.

Abaryitabira bazamwigiraho ubunararibonye, mu gihe abaritegura azabafasha kurimenyekanisha, kuko Isi iba ihanze amaso aho yagiye gukinira.

Iby’ingenzi byitezwe muri iri Rushanwa

  • Abakinnyi bazazenguruka mu Turere Dutanu (5) aritwo; Nyarugenge, Rulindo, Musanze, Nyabihu na Rubavu.
  • Inzira (Stages) Eshanu (5) nizo zizahatanirwa.
  • Abakinnyi 123 bavuye mu bihugu 16 bazaba bahanzwe amaso.
  • Ku ruhande rw’u Rwanda, abakinnyi 19 nibo bitabiriye iri Rushanwa.
  • Abasaha Miliyoni 12 z’abatuye Isi, bazakurikirana bya buri munsi ibijyanye n’iri Rushanwa, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
  • Abakinnyi barimo Mugisha Moise usanzwe umunyerewe mu mukino w’Amagare asanzwe (Road Race), ni umwe mu bitezwe.

Inzira (Stages) zizakoreshwa

● Stage 1: 31/10, Kigali – Kigali, 15Km Prologue
● Stage 2: 1/11, Rusiga Resort – Musanze Stadium, 102Km
● Stage 3: 2/11, Kinigi – Musanze, 73Km, 1600m+
● Stage 4: 3/11, Kinigi – Kinigi, 32Km, 400m+
● Stage 5: 4/11: Nyabihu – Rubavu, 62Km, 1400m+.

Agaruka ku ntego y’iri Rushanwa, mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi wa Rwandan Epic, Simon De Schutter yagize ati:“Intego nyamukuru ntago ari Irushanwa gusa, turajwe inshinga no kwereka Isi ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, no gufasha abitabira iri Rushanwa kuzahora bakumbura ibihe byiza bagiriye mu Rwanda”.

Rwandan Epic, ni Irushanwa Mpuzamahanga ry’umukino w’Amagare akinirwa mu Misozi, rikaba rikinwa hagamijwe guhuza Siporo n’Ubukerarugendo.

Ni Irushanwa ngarukamwaka ryatangiwe gukinirwa mu Rwanda guhera mu 2020, muri uyu Mwaka w’i 2023, rigiye gukinwa ku nshuro ya kane.

Amafoto

Umuyobozi wa Rwandan Epic, Simon De Schutter

 

Umubiligi Jens Schuermans, ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi mu mukino w’amagare yo mu Misozi bitabiriye iri Rushanwa.

 

May be an image of bicycle and text

May be an image of 7 people, people smiling, bicycle and text

May be an image of 6 people, people playing basketball and crowd

May be an image of 8 people, table and crowd

May be an image of 8 people and crowd

May be an image of 9 people, people studying and text that says "Practical"

May be an image of 2 people, beard and text that says "FUELED BY NATURE."

May be an image of 9 people and crowd

May be an image of 2 people and text

May be an image of 5 people, bicycle and text

May be an image of 4 people, bicycle and text that says "AFRICAN CYCLIN Amuny by Touch Of Rw THE LRC T-Shir IC Lon C"

May be an image of 3 people, beard and hat

May be an image of 5 people, skateboard, crowd and text

May be an image of 6 people, people smiling, crowd and text

May be an image of 2 people, people smiling, bicycle and text

May be an image of 3 people

May be an image of 5 people and people smiling

May be an image of 9 people and text

May be an image of 1 person, blonde hair and smiling

May be an image of 5 people

May be an image of 10 people and people studying

May be an image of 6 people

May be an image of 3 people, people studying and people smiling

May be an image of 7 people and text that says "cking"

May be an image of 8 people, bicycle and text that says "T 1 TUGENDE"

May be an image of 4 people and crowd

May be an image of 1 person, phone and wrist watch

May be an image of 12 people and text

May be an image of 1 person

May be an image of 3 people and crowd

May be an image of 5 people and text that says "SALTLIFE P S"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *