Akoresheje Ikinyarwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Togo yashimiye Perezida Kagame ‘anagira icyo asaba Abanyarwanda’

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Togo, Robert Dussey, yanditse ubutumwa mu Kinyarwanda cyiza  agaragaza uburyo yakiriwe anashima imiyoborere ya Perezida, Paul Kagame ndetse agenera ubutumwa Abanyarwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, nibwo ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Togo, Robert Dussey, wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Faure Gnassingbé.

Nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Repubuka, Paul Kagame, yagiye kuri Twitter, agaragaza imbamutima ze.

Minisitiri Robert Dussey yagize ati “Banyarwanda, mukomeze mukunde igihugu cyanyu ndetse n’Abayobozi banyu. Ndashimira Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe bwiza bw’intangarugero kandi ndashimira umuvandimwe Minisitiri Dr Vincent Biruta kunyakira neza.”

Yifashishije amafoto agaragaza gare iri mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ibiti bitoshye yagaragaje ko Kigali ari umwe mu Mijyi myiza muri Afurika.

Yagize ati “Nyuma y’umwaka umwe, ubu ngarutse mu Rwanda. Ndashimira Abanyarwanda kubera kugaragaza kwitanga, cyane cyane uburyo baharanira ko umujyi wa Kigali usa neza. Muri intangarugero muri Afurika, ndabanezerewe.”

U Rwanda na Togo bibanye neza ndetse mu mwaka wa 2018, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu Kirere .

Ky ruhande rw’uRwanda yashyizweho umukono n’uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo,Uwihanganye Jean de Dieu.

Ni mu gihe Togo yasinywe na Minisitiri w’ibikorwaremezo n’ubwikorezi Gnofam Ninsao.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Togo, Robert Dussey

Eho hashize, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Togo, Robert Dussey

Robert Dussey yari azaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we

Robert Dussey yanabonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *