Akarere ka Gakenke kahize utundi ubwo hasozwaga ‘Urugerero rw’Inkomezamihigo’ ku rwego rw’Igihugu, abageze mu Zabukuru bashima imiyoborere ya Perezida Kagame

Spread the love

Akarere ka Gakenke ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’Igihugu niko hari kakiriye umuhango wo gusoza Urugerero rw’Inkomezamihigo ku rwego rw’Igihugu, ibi bikaba byanahuriranye n’uko uyu Myaka hizihizwaga Imyaka 10 rutangiye.

Uyu muhango wabereye muri aka Karere, wahuriranye n’uko kanahize utundi 30, aho kaguwe mu mugongo n’aka Kamonyi, Karongi, Gatsibo na Kicukiro.

Gusoza uru rugerero, byaje bikurikira ibikorwa byatangiye tariki ya 14 Ugushyingo mu Mwaka ushize, ubwo hatangizwaga Urugerero rw’Inkomezabigwi ikiciro cya 10.

Ni ibikorwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu ivuga ko bigamije gutoza urubyiruko rurangije Amashuri yisumbuye gukunda Igihugu no gutanga umusanzu warwo mu mibereho myiza y’abaturage mu Turere batuyemo n’Igihugu muri rusange.

Muri uyu mwaka, urugerero rwagombaga kwitabirwa n’Urubyiruko rugera kuri 71,823 rusoje Amashuri yisumbuye mu Mashami yose, gusa ntabwo uyu muhigo wagezweho kuko abitabiriye bagera kuri 39,572 bangana na 55% by’abarangije bose Amashuri yisumbuye.

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe muri aya Mezi hafi atanu, harimo kubakira abatishoboye no kubaremera mu rwego rwo kubasindagiza.

Aha niho mu Karere ka Gakenke, hatoranyijwe Umukecuru witwa Bukobwa Therese wo mu Murenge wa Nemba, yatoranyijwe agabirwa Inka, nyuma yo kuyigabirwa agaragaza ibishimo ashimira Perezida Kagame umutengamaje mu zabukuru agezemo kuko yatangaje ko afite Imyaka 90 y’Amavuko.

Mukecuru Bukobwa Therese yagize ati:

Ndashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wakuye u Rwanda mu icuraburindi akarugira igihangange ku rwego Mpuzamahanga.

Uru rubyiruko mubona rukora ibi bikorwa by’indashyikirwa rwatojwe n’Umutoza w’Ikirenga (Perezida Kagame), aribyo byarugejeje kunkorera ibikorwa byo kumusazisha neza.

Ibi bikorwa, birimo inzu nziza yubakiwe ndetse n’Inka n’iyayo yagabiwe yise Umugeni, izamufasha kubona Amata ndetse n’amafaranga akomoka ku mukamo wayo.

Bukobwa yakomeje avuga ko ku ngoma za Perezida Kayibanda Gregoire na Habyarimana Juvenal yahuye n’ibizazane byamuviriyemo Ubumuga afite kuri ubu, gusa akavuga ko ku buyobozi bwa Perezida Kagame nta gihutaza aragira.

Asobanura ko Leta y’Ubumwe n’Ubwiyunge yamukuye mu icuraburindi akisanga mu muryango nta hohoterwa ndetse n’ibikorwa by’iterambere ry’igihugu bikamugeraho.

Bukobwa avuga ko yatunguwe ndetse ashimishwa n’igikorwa cy’urubyiruko rw’Inkomezamihigo icyiciro cya 10 mu Karere ka Gakenke rwamubakiye inzu y’icyitegererezo, akagabirwa Inka nziza n’iyayo.

Ati: Ndamuzirikana (Kagame) uragira ngo hazaze undi? sinamukunda (undi) ntabwo namutora atari Kagame, yampaye amafaranga none ampaye inzu, iyo atahaba bariya bana baje kunyubakira intambara iba yarabamaze.

Akomeza agira ati “Ndamugaya se ngo ntaho yankuye? ntacyo navuga, umva rero nkunda amata, ndashima Kagame.”

Yashimiye aba buzukuruza bamwubakiye inzu nziza bakamugezaho n’Inka abasaba gukomeza umutima wo kubaka u Rwanda, abifuriza kumenya ubwenge kugira ngo bahore ku ruhembe rwo kurengera Igihugu.

Ati: Muzehe yarantengamaje, aba bana ndabifuriza kuzagera ikirenge mucya Perezida Kagame, turamukunda cyane.

Yakomeje agira ati: Ubu sinkipfuye, mundamukirize Perezida Kagame, Imana imurinde.

Mugabowagahunde Mauriceushinzwe ubushakashatsi muri MINUBUMWE avuga ko kubakira Mukecuru Bukobwa ari muri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’imiyoborere myiza igamije gushyira umuturage ku isonga.

Ashimira Umukuru w’Igihugu wagaruye Itorero mu Rwanda avuga ko by’umwihariko urubyiruko rutazamutererana muri gahunda z’iterambere ry’Igihugu.

Ati: Uru rubyiruko rwakoze igikorwa gikomeye kandi biteguye kubaka u Rwanda, bagize kandi uruhare mu gutuma Akarere kabo kaza ku isonga.

Yaboneyeho kandi gusaba Urubyiruko rwo mu Mujyi narwo gukomeza kumva ko ibi bikorwa ari ibyabo, aho kubiharira bamwe.

Ati: Turi gukomeza gukora ubukangurambaga kandi batangiye nabo kubyumva, aho ibi bikorwa bagomba kumva ko nabo bibareba, kuko imbaraga zabo nazo Igihugu kirazikeneye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancile ashimira uru rubyiruko rwitabiriye Urugerero kugeza ku munota wa nyuma, avuga ko bashimira ababyeyi babo babaye hafi.

Ati: Ibyakozwe ni byinshi ariko guhamya umuco w’ubutore birakomeje, ndabasaba kuzahora mugendana uyu muco mukazaba umusemburo wo kwimakaza ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Guverineri Nyirarugero yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, kurangwa n’ubumuntu, kubaka ubumwe n’ubudaheranwa no gufasha abafite intege nke.

Avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru hakirangwa urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, asaba abasoje Urugerero kuzaba umusemburo wo gukura bagenzi babo muri iyo mico mibi.

Ati: Muharanire kuba abambere muri byose, nsaba abubakiwe kugira uruhare mukabigira ibyanyu mukabirinda namwe uruhare rwanyu rukagaragara.

Kugeza ubu, ibyakozwe n’uru Rubyiruko ku rwego rw’Igihugu, bibarirwa muri Miliyoni 58 z’Amafanga y’u Rwanda.

Ni iki MINUBUMWE yakoze ubwo hakorwaga ibi bikorwa byakozwe n’uru rubyiruko?

Guhera tariki ya 13 kugeza 17 Gashyantare 2023, habayeho igikorwa cyo gusura no kurebera hamwe uko Urugerero rwakozwe muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali kugirango hamenyekane Indashyikirwa muri buri Ntara n’imbogamizi Uturere tutakoze neza twahuye nazo kugira ngo Urugerero ruzakurikiraho ruzanozwe kurushaho.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Intara zose, Umujyi wa Kigali, MINUBUMWE, MINALOC na MYCULTURE.

Hibanzwe kuri ibi;

  • Kugenzura uko urugerero rwakozwe (ubwitabire ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, gahunda, ibiganiro byatanzwe, ubuyobozi n’ikurikiranabikorwa)
  •  Gusura ibikorwa by’urugerero n’udushya twagaragaye mu rugerero
  • Gusuzuma ubwiza bw’ibyakozwe (Quality)
  • Gususuma umusaruro w’ibikorwa mu gihe gito, kiringaniye n’igihe kirekire (impact)
  • Gusuzuma uruhare rw’abafatanyabikorwa
  • Gusuzuma uko Uturere duteganya gukomeza ibi bikorwa (sustainability).

Ni iki twamenya kuri gahunda y’Urugerero?

Gahunda y’Urugerero ishyirwaho n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 48, bikanashimangirwa na gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere NST-1 ingingo 107 n’Inkingi ya 4 y’Icyerekezo 2050

Urugerero kandi ni Umurage tuvoma mu mateka y’abakurambere bacu aho dusanga uhereye mu myaka irenga igihumbi mbere y’ivuka rya Yezu buri musore wavaga mu Itorero yabaga asabwa kujya ku rugerero rugamije kurinda inkiko z’u Rwanda.

Ibi byakomeje bityo ariko bigaragara cyane mu Murage w’Abataneshwa (banze kuneshwa n’umwanzi – u Rwanda ruratera ntiruterwa) ku Ngoma y’Umwami Cyilima II Rujugira (1675).

Aha niho hatangijwe Urugererero ruhoraho ku nkike z’u Rwanda, rukaba rugamije kurwana no gutsinda umwanzi.

Ibi byatumye u Rwanda ruhinduka Igihugu cy’Indahangarwa, kitisukirwa kandi gihora gitsinda.

Ubu, umwanzi w’Inkomezabigwi ni ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abanyarwanda mu ngeri zose.

Hakozwe iki muri rusange?

  • Gusana inzu z’abatishoboye n’inzu zikoreramo inzego za Leta nk’Utugari na EDC hamwe na hamwe
  • Kubaka no gusana ubwiherero
  • Kubaka imirima y’igikoni
  • Ubukangurambaga kuri MUSA, Ejo heza, kurwanya igwingira, isuku n’isukura, kurwanya guta ishuri, kurwanya ibiyobyabwenge…
  • Gucukura no gusibura ingarani
  • Gufasha mu gutanga service zihabwa abaturage
  • Kubumba amatafari
  • Kurwanya isuri bacukura imirwanyasuri, gutera ibiti, gucukura ibyobo bifata amazi
  • Gutunganya imihanda
  • Kuzirika ibisenge
  • Gukora ubusitani ku nyubako z’ubuyobozi no ku mihanda
  • Gukora ibarura hashakwa imibare y’ifatizo muri gahunda za Leta zitandukanye nko kubarura aborozi, kubarura abadafite Mutuel.

 

Amafoto

Mugabowagahunde Maurice, ushinzwe ubushakashatsi muri MINUBUMWE yari yitabiriye uyu Muhango

 

Mukecuru Bukobwa Therese yashimye imiyoborere myiza iranga Perezida Kagame

 

Image
Bukobwa Therese yubakiwe inzu ijyanye n’igihe

 

Image
Guverineri Nyirarugero Dancille hagati, nawe yari yitabiriye uyu Muhango

 

Image

Image
N’ubwo imvura yanyuzagamo ikagwa, ariko uru rubyiruko rwayihanganiye mu gihe rwakoraga akarasisi.

 

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *