Akanyamuneza ni kose kuri ‘Bwiza’ ugiye gutaramira ku Mugabane w’Uburayi ku nshuro ya mbere

Bwiza Emerance wamamaye ku izina ry’Ubuhanzi rya Bwiza’, yasazwe n’ibyishimo nyuma y’uko amenyeye ko tariki ya 24   24 Werurwe 2023, azaririmba mu gitaramo gikomeye kizabera i Lyon mu Bufaransa.

Uyu muhanzikazi umaze Imyaka 2 muri KIKAC Music, nyuma yo kubura ibyangobwa byo gutaramira mu Bubiligi ku wa 4 Werurwe 2023, yaje kubona ibyangobwa bimwerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa.

Iki gitaramo Bwiza yatumiwemo azagihuriramo n’abandi bahanzi nka Christopher na Riderman nabo bari bamaze igihe batangajwe nk’abazataramirayo.

Aherutse gushyira hanze indirimbo shya yitwa pain killer iri kuri album yitegura gushyira hanze uyu mwaka.

Mu Ukuboza 2021, yashyize hanze EP yise ‘Connect me’, iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare Riderman, Mico The Best, Social Mula n’abandi.

Amaze gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda nka; Alvin Smith w’i Burundi, Xaven wo muri Zambia na John Blaq na Kataleya & Kandle bo muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *