Afurika y’Epfo: Yabeshye ko yapfuye yifashishije Imbuga Nkoranyambaga, asangwa muri Tanzaniya

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo haravugwa Inkuru y’Umugabo wabarizwaga mu bapfuye, nyuma yo gutoroka Gereza aho yari afungiye Ibyaha birimo gusambanya abagore yifashishije Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook.

Uyu mugabo, yasanzwe i Arusha muri Tanzaniya ari muzima.

Muri Gicurasi Umwaka ushize, urwego rushinzwe Gereza, nibwo rwatangaje ko umugabo witwa” Thabo Bester” wari ufunguye muri Gereza ya Managing irindwa cyane, yapfuye yiyahuye. Hatangajwe ko yitwikiye mu Kumba yari afungiyemo.

Nyuma y’aya makuru, ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, uyu Thabo n’umukunzi we bakaba barafatiwe i Arusha muri Tanzaniya.

Thabo Bester n’umukunzi w’Umuganga uri mu bakomeye muri Afurika y’Epfo, Dr Nandipha Magudumana, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bagejejwe muri Afurika y’Epfo n’Indege yabavanye i Arusha.

Thabo ni umuntu washakishwaga kurusha abandi n’Ubutabera bwo Afurika y’Epfo.

Mu Kwezi gushize, nibwo bombi bagarutsweho cyane muri Afurika y’Epfo, nyuma yo gucika Igihugu, nyamara byari bizwi ko Thabo atapfuye, ahubwo yacitse Gereza abeshye ko yapfuye.

Thabo azwi nk’umugabo wafataga abagore ku ngufu akoresheje Facebook mu kureshya abo yakoreraga amabi.

Mu mwaka wa 2012, yahamijwe gufata ku ngufu no kwica uwari umukunzi we.

Umwaka wakurikiyeho ahamwa no gufata abandi bagore no kibambura utwabo akatirwa gufungwa burundu.

Mu kwezi kwa Gatanu k’Umwaka ushize, nibwo urwego rushinzwe Gereza muri Afurika y’Epfo, rwasohoye itangazo rivuga ko uyu mugabo yapfuye yiyahuye, nyuma yo kwitwikira mu Kumba yari afungiyemo muri Gereza ya Managing.

Mu Kwezi gushize, uru rwego rushinzwe Gereza rwongeye gusohora irindi tangazo rivuga ko rwibeshye kuko rwasanze Umurambo wari muri ako Kumba atari uwa Thabo.

Raporo y’isuzumwa ry’imirambo, yagaragaje ko uyu wapfuye yakubiswe ikintu mu Mutwe kandi ko yapfuye mbere y’uyu byavugwaga ko ariwe wishe Thabo.

Polisi yo muri iki gihugu yahise yandika ikirego cy’ubwicanyi itangira itangira iperereza nkuko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibivuga. Mu makuru yaje gusakara avugwa n’ikinyamakuru cyitwa Briefly cy’aho muri Afurika y’Epfo humvikanye amakuru avugako Thabo atacitse wenyine ahubwo yacikanye n’uwari umukunzi we, Dr Nandipha umuganga w’umugore uzwi cyane muri iki gihugu nko kuba ari umuganga wageze kuri byinshi akiri muto Kandi akaba akunzwe muri Afurika y’Epfo.

Dr Nandipha ni umuganga ukoresha imbuga nkoranya mbaga cyane akaba ari n’umuganga wabigize umwuga, mu mwaka wa 2018 yashyizwe ku urutonde rw’urubyiruko 20 rw’abavuga rikijyana muri iki gihugu .

Ikinyamakuru Briefly cyandika ku byamamare muri iki gihugu kivugako Dr Nandipha yatangiye gusura Thabo Bester  muri gereza ahagana muri 2017, ibintu byatangaje benshi mu kimvako uyu muganga yahunganye na Thabo.

Abandi bantu bane barimo na Se w’uyu muganga barafunze bazira gufasha Thabo gutoroka gereza. Ibinyamakuru muri Afurika y’Epfo bivugako Thabo n’umukunzi we bafatanywe Passport nyinshi n’indangamuntu. Umunya Mozambique nawe uvugwa mugufasha  aba bombi kurenga nibura imipaka ibiri yafatanywe nabo Bose batabwa muri yombi.

Bamwe mu bakuru mu nzego z’ubutabera babwiye BBC ko aba bombi bagiye kurindwa cyane mugihe bategereje gushyikirizwa ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *