Africa CDC yasabye gushyira imbaraga mu gukoresha Ikoranabuhanga mu rwego rwo kujyana n’Ubuvuzi bugezweho

Spread the love

Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara muri Afurika, Africa CDC, cyasabye ibihugu bya Afurika guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuvuzi hagamijwe iterambere ry’ubuvuzi bugezweho no guhangana n’indwara kuri uyu mugabane.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi wa Africa CDC, Dr Ahmed Ogwell Ouma, ubwo hatangizwa gahunda ihamye yo guteza imbere ikoranabuhanga mu bikorwa byerekeye ubuzima ku mugabane kuri uyu wa 6 Werurwe 2023.

Dr Ahmed Ogwell yagaragaje ko kwimakaza ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima muri Afurika bigamije guhindura uru rwego n’uburyo ibihugu by’Afurika bihangana n’indwara z’ibyorezo.

Ati:

Twize amasomo akomeye ku cyorezo cya Covid-19. Mu gihe byashyirwa mu bikorwa neza, muzabona itandukaniro uburyo Africa CDC iri gukora ibishoboka byose mu kuvumbura ibyorezo no kubikurikirana.

Yavuze ko Africa CDC iri muri gahunda igamije gufasha umugabane kwigira by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima nka kimwe mu bikunze kugaragaza intege nke ugereranyije n’indi migabane.

Ati:

Turi kubikorera abanyafurika, tuzanye ikoranabuhanga twizera ko umugabane uzungukiramo ndetse n’Isi muri rusange. Turatekereza ko tugiye gukoresha buri kimwe cyose kiri muri izi ngamba kugira ngo tugere aho twifuza kugera.

Yavuze ko iyi gahunda izafasha mu gutahura nyirizina ahari ibyorezo no gutanga amakuru ya nyayo ku ndwara runaka iri mu gihugu, mu Karere cyangwa mu gace runaka muri Afurika nkuko byakorwaga mu gihe cya Covid-19.

Umujyanama mu birebana n’Ikoranabuhanga muri Africa CDC wanabaye Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Jean-Philbert Nsengimana yavuze ko urwego rw’ikoranabuhanga mu buzima rukenewe gushyirwamo imbaraga kubera ko ikoranabuhanga ryoroshya ubuzima kandi rikanakemura ibibazo binyuranye mu buryo bwihuse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *