AFCONQ2023: Umukino wo kwishyura hagati y’Amavubi na Cheetah uzabera kuri Kigali Pelé Stadium

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yanzuye ko umukino w’u Rwanda na Bénin uzabera kuri Kigali Pelé Stadium, ugakinwa nta bafana bari ku Kibuga.

CAF yisubiyeho ku cyemezo yari yarafashe yemerera u Rwanda kwakira umukino wo kwishyura Ikipe y’Igihugu igomba gukinamo n’Ikipe y’Igihugu ya Benin.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika yari yateguje FERWAFA ko ikipe y’Igihugu Amavubi izakinira umukino wo kwishyura na Benin i Cotonou bitewe n’uko mu Mujyi wa Huye nta hoteli ziri ku rwego rwo kwakira abakinnyi n’abasifuzi zihari.

Mu gihe byari bitarasobanuka Ikipe y’Igihugu Amavubi yafashe indege yerekeza i Kigali nubwo CAF yari itaratangaza niba koko yisubiyeho ku cyemezo cyo kwakiria muri Benin.

Ubwo ni na nako Hoteli zo mu Karere ka Huye zari zirimo kuvugurwa ngo zuzuze ibisabwa ariko umukino ukunde ubera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo CAF yemeje ko u Rwanda ruzakirira uyu mukino kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele ariko umukino ukazaba nta bafana bari ku kibuga. Uyu mukino uzaba tariki 28 Werurwe 2023.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanganyije na Benin 1-1 mu mikino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 wabereye muri Benin.

Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi warangiye ari 1-1, u Rwanda rwatsindiwe na Mugisha Gilbert ku munota wa 13′, kishyurwa ku munota wa 82′ na Steve Michel Mounié.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *