AFCONQ 2023: Sefu yafashije Amavubi kugwa Miswi n’ikipe ya kabiri ya Sénégal

Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu, yaraye afashije ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), kunganya n’iya Sénégal igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa nyuma w’itsinda L mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Ivory Coast muri Muratama na Gashyantare Umwaka utaha (2024).

Iki gitego cya Sefu cyakuye ahaga u Rwanda, yagitsinze mu gihe nyamara yaherukaga guhamagwa mu Gushyingo kw’i 2021, nyuma y’uko yari yarafatiwe ibihano na Ferwafa bitewe n’imyitwarire idahwitse yari yagaragaje ubwo yavaga mu mwiherero muri Kenya, akajya mu Kabyiniro nta ruhushya.

Uyu mukino waraye uhurije amakipe yombi i Huye, watangiye buri kipe ishaka gutanga ibyo ifite, y’umwihariko ku Rwanda, Kapiteni Bizimana Djihad yabuze amahirwe yo kunyeganyeza inshundura ku isegonda rya 15 gusa ry’umukino, ubwo yarekuraga umupira ukomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu wa Sénégal akawushyira muri Koruneri.

Ku munota wa 14 kandi, Ruboneka Bosco yabonye andi mahirwe yo gufungura inshundura ku ruhande rw’u Rwanda, gusa aya mahirwe ayatera inyoni.

Nyuma yo kotwa igitutu, Sénégal yatangiye kugaruka mu mukino ku munota wa 20 w’umukino binyuze mu bakinnyi bayo banyura ku mpande haba imbere n’inyuma, gusa ba myugariro b’u Rwanda, Isaac Mitima na Ange Mutsinzi bakahaba ibamba.

Uko umukino waganaga ku musozo w’igice cya mbere, abakinnyi barimo Bizimana bakomeje gukina neza hagati mu kibuga bashaka uko u Rwanda rwanyeganyeza amazamu ya Sénégal, ariko amakipe yombi yagiye mu karuhuko k’igice cya mbere nta nshundura ziranyeganyega.

Gusa, mbere y’uko ajya kuruhuka, Lague Byiringiro yagerageje guteza ikibazo ubwugarizi bwa Sénégal, gusa bukomeza kwihagararaho.

Sénégal nayo ntago yakurikizaga amaso gusa abakina, kuko binyuze kuri kizigenza wayo, Papy Diop yari agiye kunyeganyeza inshundura z’u Rwanda, gusa Fiacre Ntwari wari mu izamu ahaba ibamba.

Igice cya kabiri hagati y’impande zombi cyatangiranye ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko Sénégal (Teranga Lions), yagaragazaga ko inyotewe gufungura amazamu.

Ntibyatinze kuko ku munora wa 65 w’umukino, Cheikh Tidiane yacunze Mamadou Lamine Camara uko yari ahagaze, amuha umupira mwiza nawe wahise awushyira mu izamu n’Umutwe, igitego cya Sénégal kiba kinyoye gutyo.

Nyuma y’iki gitego, umutoza w’Amavubi, yahise akora impinduka eshatu, yinjiza mu kibuga, Muhadjiri Hakizimana, Ramadhan Niyibizi na Didier Mugisha, aba bakaba basimbuye Djihad Bizimana, Innocent Nshuti na Gilbert Mugisha.

Sénégal yakomeje umukino irwana ku gitego yari ifite, mu gihe u Rwanda rwakinaga rushaka kwishyura.

Ku munota wa 98 w’umukino, nibwo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu yatsinze igitego cyo kwishyura ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Nyuma y’iki gitego, umusifuzi w’umukino yahise ahuha mu Ifirimbi, impande zombi zitandukana zityo ari igitego 1-1.

Muri iri tsinda rya L, uretse u Rwanda na Sénégal zaguye miswi, igitego cya Clésio Bauque cyo ku munota wa nyuma cyafashije Mozambique gutsinda Benin ibitego 3-2, inahita ikatisha itike iherekeje Sénégal mu gihe u Rwanda na Benin basigaye ku rugo.

Mozambique yabonye iyi tike yaherukaga mu 2010, mu gihe u Rwanda rwo rukirangamiye itike ruheruka mu 2004.

Amafoto

ImageImageImageImage

PHOTOS BY OLIVIER MUGWIZAThe New Times

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *