AFCON 2023: Côte d’Ivoire iseberejwe mu Rugo biyishyira mu Kaga ko gukomeza mu mikino ya ⅛

Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire izwi nk’Inzovu, imaze guseberezwa mu Rugo n’iya Equatorial Guinea mu mukino wa nyuma wo mu Itsinda rya mbere.

Izi Nzovu zinyagiriwe mu Rugo kuri Sitade  Olympique Alassane Ouattara  ibitego 4-o imbere y’abafana basaga ibihumbi 50.

Uyu mukino wagiye guhuza impande zombi, Equatorial Guinea isabwa kunganya gusa ngo ikatishe itike ya ⅛ bitagize indi mibare biyisaba, mu gihe Côte d’Ivoire yo yasabwaga gutsinda byanze bikunze, cyangwa kunganya bikazayisaba gutegereza kuzabona iyi tike binyuze mu makipe 4 azafatwa nk’ayabaye aya gatatu yatsinzwe neza.

Iyi Mvura y’ibitego yagushijwe na Emilio Nsue López watsinze ibitego bibiri ku munota wa 42 na 75, Pablo Ganet Comitre ku munota wa 73 na Jannick Buyla Sam ku munota wa 88.

Abafana batari bacye bari muri Sitade barimo na Kizigenza Didier Drogba, batunguwe n’iyi ntsinzwi by’umwihariko yanashyize mu kaga iki gihugu cyo kuba cyasezererwa kitarenze Umutaru.

Mbere y’uko hakinwa iri Rushanwa riri kuba ku nshuro ya 34, abakunzi ba Ruhago bashyiraga mu Majwi iyi kipe nk’imwe mu zishobora kuryegukana.

Ubusanzwe, Côte d’Ivoire ifite Igikombe cy’iri Rushanwa inshuro ebyiri, 1992 na 2015.

Mu gihe yaramuka itarenze Umutaru, nta gushidikanya ko Umutoza w’Umufaransa Jean-Louis Gasset w’Imyaka 70 y’amavuko yahita ahambirizwa ahowe gukorwa mu jisho na Equatorial Guinea iri ku mwanya wa 88 ku rutonde rwa FIFA, mu gihe Côte d’Ivoire iri ku mwanya wa 49.

Ashobora kuzizwa kandi kuba atarahamagaye abakinnyi barimo Dazet Wilfried Armel Zaha na myugariro Eric Bertrand Bailly.

Uretse uyu mukino, Equatorial Guinea yanyagiyemo Côte d’Ivoire ibitego 4-0, muri iri Tsinda rya mbere, Nijeriya yatsinze Guinea Bissau igitego 1-0 cyitsinzwe na Opa Sangante ku munota wa 36.

Nyuma y’iyi mikino yasoje Itsinda rya mbere, Equatorial Guinea yazamutse iriyoboye n’amanota 7 inganya na Nijeriya, Côte d’Ivoire irazikurikira n’amanota 3 mu gihe Guinea Bissau ari ya nyuma ku mwanya wa kane n’ubusa bw’amanota.

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 (AFP via Getty Images)
 (AFP via Getty Images)
 (AFP via Getty Images)
 (AFP via Getty Images)
 (AFP via Getty Images)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *