Abimukira 1621 bakiriwe n’u Rwanda bavuye muri Libya babonye Ibihugu by’Amahanga bibakira

Kuva mu 2019, u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abimukira 2242 bavuye muri Libya mu gihe abagera kuri 1621 bimuriwe mu bindi bihugu.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 27 Werurwe 2024, u Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 92 bavuye muri Libya aho bari bamaze igihe babayeho nabi bashaka kujya gushaka ubuzima ku Mugabane w’u Burayi.

Ni icyiciro cya 18 cyakiriwe n’u Rwanda kuva gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira itangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2019.

Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’imicungire y’Ibiza yatangaje ko mu bakiriwe harimo 57 bo muri Eritrea na 35 bo muri Sudani.

MINEMA yagaragaje ko u Rwanda rutazahwema kwakira no guha ubuhungiro abari mu kaga.

Kuva mu 2019, Inkambi y’Agateganyo y’Impunzi ya Gashora, inyuzwamo abimukira by’igihe gito, imaze kwakira 2242 mu gihe 1621 bimuriwe mu bindi bihugu.

U Rwanda rwatangiye kwakira izi mpunzi n’abashaka ubuhungiro mu 2019 hagamijwe gufasha Abanyafurika bari mu kaga, bagirirwa nabi mu nzira bagana i Burayi ndetse bamwe bagapfa.

Kugeza ubu, u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abashaka ubuhungiro bagera ku 2242 bavuye muri Libya aho abasaga 1600 bamaze kubona ibihugu by’amahanga bibakira.

Abo barimo 255 boherejwe muri Suède, 496 bagiye muri Canada, 196 boherejwe muri Norvège. Abandi 141 bari mu Bufaransa, 201 berekeje muri Finlande, 52 boherejwe mu Buholandi, 26 bari mu Bubiligi mu gihe 237 bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *