Ab’i Dubai bategereje Igitaramo cya Platini-P

Nemeye Platini uzwi ku izina rya Platini-P muri Muzika Nyarwanda agiye gutaramira i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Platini-P wamenyekanye ubwo yabarizwaga mu Itsinda rya Dream Boys agikorana na mugenzi we Mujyanama Jean Claude (TMC) werekeje muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, aho yagiye gutura.

Gusa nyuma yo gutandukana na TMC ntibyamuciye, kuko yakomeje gukora Muzika ku giti cye, aho kuri ubu amaze gushyira hanze Indirimbo zakunzwe na benshi zirimo ‘Velonika, Shumuleta, Atansiyo, Helena n’izindi,….

Nyuma y’uku kwisuganya imbere mu gihugu, agiye gutaramira mu i Dubai mu Gitaramo cyateguwe n’Urutozi Gakondo, kikazabera muri Fortune Pearl Hotel tariki ya 17 Werurwe 2023.

Abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n’aba DJs bakomeye barimo; Dj cyusa, Deejay fiacre, Dj prince tago naho umu Dj mukuru ni Dj Diallo uzaturuka I Kigali.

Nemeye Platini aheruka gushyira hanze Indirimbo yise ‘Mbega Byiza’ imaze Amezi Abiri isohotse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *