Abasaga Ibihumbi 26 bamaze kugwa mu Ntambara ya Israel muri Gaza

Ministeri y’ubuzima mu karere ka Gaza kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko Abanyepaliestina 174 bishwe abandi 310 bagakomereka mu masaha 24 ashize.

Kuva mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, umubare w’abamaze kugwa mu ntambara Isirayeli n’umutwe wa Hamasi barwanira muri aka karere, umaze kugera ku 26,257 mu gihe abakomeretse babarirwa kuri 64,797 nkuko bitangazwa n’abashinzwe iby’ubuzima mu ntara ya Gaza.

Hussein al-Sheikh, umunyamabanga mukuru w’Ishyaka Riharanira kubohoza Palestina (PLO), yasohoye itangazo kuri uyu wa gatandatu rihamagarira ibihugu byahagaritse imfashanyo biha ishami ry’Umurywango w’Abibumbye ryashyiriweho gutabara Abanyepalestina bari mu kaga, kongera gutekereza ku byemezo bafashe.

Ubutaliyani, ni cyo gihugu giheruka guhagarika iyo mfashanyo kubera amakuru avuga ko bamwe mu bayihabwa bashobora kuba baragize uruhare mu gitero Hamasi yagabye kuri Isirayeli taliki 7 z’ukwezi kwa 10 umwaka ushize.

Ositiraliya, Kanada na Leta zunze ubumwe z’Amerika na bo batangaje ko bagiye guhagarika imfashanyo zabo kubera ibyo birego.

Ku wa gatanu, Prezidansi y’Amerika yatangaje ko hari icyizere ko ibiganiro bigamije ko abaturage bafashwe bugwate muri iyi ntambara barekurwa birimo kugenda neza.

Umuvugizi w’inama y’igihugu y’umutekano, John Kirby, yavuze ko Perezida Joe Biden w’Amerika yavuganye na Abdel Fattah el-Sissi wa Misiri ndetse na Emir Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani wa Katari mu rwego rwo gushakisha uburyo abafashwe bunyago babohorwa.

Ibyo biganiro byabaye mu gihe umukuru w’ibiro bishinzwe ubutasi muri Amerika (CIA) William Burns, ateganya guhura na bagenzi be mu Misiri na Katari mu rwego rwo kureba guhagarika intambara no kubohoza abagizwe imbohe byakorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *