Abakunzi ba Man Utd batangiye kwiheba ko itakigurishijwe nyuma yo kubona Avram Glazer ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup

Ubwo Avram Glazer yagaragaraga ku Kibuga cya Manchester United ‘The Old Trafford’ iyi kipe itwara igikombe cya Carabao Cup, abakunzi b’iyi kipe bacitse ururondogoro bagira bati ‘Ese ubu gahunda yo kugurisha ntipfuye”?. Ubu bwoba bwakomereje no mubacuruzi, aho imigabane ku isoko ry’iyi kipe nayo yaguye kakahava.

N’ubwo ibintu bimeze bitya, Umuryango (Family) wa Glazers bo bakomeje kugaragaza ko bifuza amafaranga y’Umurengera.

Ibi ngo bikaba biterwa no kuba bari bafite ikizere ko Manchester United ishobora kugurwa akayabo bagendeye kubyabaye kuri Chelsea.

Ibi ngo na Liverpool nibyo yumvaga byayibaho mu minsi ishize ubwo havugwaga amakuru ko igiye kugurishwa, gusa abahanga mu bukungu no muri ruhago bakavuga ko ibyabaye kuri Chelsea bitandukanye n’iby’aya makipe yombi kuko yo byagomba gukorwa vuba, kuko byari igihano bitari amahitamo.

Sheikh Jassim Bin Hamad akomeje kuvuga ko amaramaje mu gushaka kwibikaho Manchester United

Uyu yagomba no kuza kureba umukino wa nyuma wa Carabao, gusa aza kubireka yanga ko byateza impaka. Gusa, yarebeye uyu mukino iwe n’inshuti ze.

Ku rundi ruhande, Sir. Jim Ratcliffe nawe ntaryamye, aho akomeje kugira ati:”Bidapfa bidapfusha ndayegukana. Gusa aba bombi ntawagejeje kuri Miliyari 5 mu gihe Glazers bivugwa ko yifuza nibura Miliyari 6.

Ese Umuryango Glazers ntibwo bibeshye isoko bakaba bifuza umurengera w’Amafaranga muri Manchester United?

Avuga kuri ibi, Umunyamakuru wa Sky Sports Mellisa Reddy yagize ati:

Bari biteze akayabo. Turabizi ko abatanze ibiciro, abaza imbere ari 2 ( Sheikh na Jim). Gusa aba bombi ntan’ubwo bari hafi ya  Miliyari 6 zifuzwa.

Kuri Glazers, ntabwo ideni ikipe ifite bibareba. Ntabwo ibizagenda mu kuvugurara ibikorwaremezo bibareba. Ntabwo ibyo uzatanga mu kugura no kugurisha abakinnyi babyitaho. Kuri bo bizeye ko nimba ushaka kubakura muri Manchester United ugomba kwishyura ibyo bifuza. Aka kanya rwose ntabwo biteguye gutandukana na Manchester United igihe cyose badahawe ibyo bifuza.

Yakomeje agira ati:

Ntekereza ko bibishye isoko. Na Liverpool, FSG, niko byabagendekeye. Barebeye kuri Chelsea nyamara yo byari bitandukanye. Yari yamaze gushyirirwaho ibihano, nta kindi cyagomba kuba uretse kugurishwa vuba bishoboka.

Liverpool na Man utd bizeraga ko abagura bazaba ari uruhuri kuko ari amakipe 2 manini, gusa ntabwo ariko byagenze. Navuga ko hari ibintu bike cyane bica amarenga ko abantu bazishimira kubona Man Utd igurwa.

Ni iyihe mpamvu abifuzaga Chelsea babaye benshi kurenza Man utd?

Ben Peppi, Umujyanama mu bijyanye n’Ubucuruzi bwa Siporo yagize ati:

Hari impamvu nke umuntu yavuga. Chelsea yo byagomba gukorwa mu buryo bwa vuba bitewe n’Intambara y’Uburusiya muri Ukraine, n’ibihano byari bimaze gushyirirwaho Abromovic wari Nyirayo.

Yakomeje agira ati:

N’ubwo abatanze ibiciro kuri Chelsea bari benshi, ntabwo bivuze ko bose bari bafite imbaraga zo kuba bayigura. Kuri Man Utd hari izindi mpamvu nyinshi.

Birazwi ko byanze bikunze, Man Utd ariyo izaca agahigo ko kugurwa Amafaranga menshi, ibi ubwabyo bivuze ko hatazamo ubonetse wese.

Uretse agaciro k’Ikipe, harimo n’ibindi bazakenera gushora. Ntabwo wayigereranya na Liverpool cyangwa Chelsea, kuko yo hazazamo kuvugurura ibikorwaremezo.

Aha, ndavuga hafi Miliyari 2 zizakenerwa mu bikorwa byo kwagura Sitade. Hari kandi kuvugurura ibibuga by’imyitozo no kugura abakinnyi bashya.

Mu by’ukuri, ni nk’aho gutanga aya mafaranga yiyongera ku yo Umuryango Glazers ushaka, umuntu yaba ashiriwe.

Ni iki abasesenguzi ba Ruhago batekereza ku byifuza bya Glazers

Ese iki cyaba aricyo gihe kiza cyo gushyira ku isoko Manchester United?

Umunyamakuru wa Sky Sports, Kaveh Solhekol yagize ati:

Umuryango (Family) Glazers ntabwo bigeze batangaza byeruye ko bashaka gurisha iyi kipe. Gusa, babaye Abanyebwenge cyane mu byo bavuga bijyanye n’iyi ngingo.

Mu Kwezi kwa 11 mu Mwaka ushize, bavuze ko bashaka icyateza imbere iyi Kipe, byaba mu gushoramo Imari, kugura Imigabane cyangwa kugurisha.

Mu gihe hari ibimenyetso by’uko Man utd iri gukina neza no kuba yakongera gutwara Ibikombe byaba aricyo gihe cyo kugurisha?

Ku Muryango Glazers, icyawufasha byaba ari ukugumana iyi kipe, ahubwo ukagurisha imigabane mike, ubundi ayo ubonye ukayakoresha uvugurura Sitade ndetse n’Ikibuga.

Umutoza w’iyi kipe, Eric Teh Hag avuga kuri Avram Glazer nyuma yo gutwara igikombe cya Carabao Cup, uyu wanagaragaye yishimye akajya no mu rwambariro ibintu bidakunze kubaho, yagize ati:

Yari yishimiye ikipe, nk’umuyobozi wacu yashakaga kubana natwe. Yari mu rwambariro. Byari byiza kuba yari ahari, cyari igikorwa kiza kuri twe.

Abazwa ku igurwa ry’iyi kipe, Teh Hag yagize at:

Ntacyo mbiziho. Ntabwo ari akazi kanjye. Gusa kuba yari hano (Avram Glazer) biragaragaza ko ashyize umutima ku ikipe. Gusa ibiri gukorwa n’icyo we ashaka ibi ntabwo bindeba.

Njyewe ikindeba ku ikipe ni ukuyitoza, abandi nabo ibijyanye n’ubuyobozi ni ibyabo.

Kugeza ubu biracyagoye kumenya icyo iminsi ihishe. Haribazwa byinshi cyane. Ese Glazers biteguye koko kureka ikipe ikagurwa n’abandi?

Ikigaragara ni uko Avram Glazer na Joel Glazer ntabyo bashaka nk’uko amakuru THEUPDATE ifite akomeza abivuga.

Ibi ni mu gihe abarimo; Kevin, Edward, Bryan na Darcie bo babishaka.

Ese hari uwiteguye gutanga amafaranga yabagamburuza?, bivugwa ko Sheikh Thaan yiteguye gukora igishoboka cyose akayibikaho.

Ese Glazers koko ni abantu biteguye kuvugurara Manchester United bayirimo?, ibi ntawabyizera kuko ntibigeze babikoraho na rimwe.

Iragurwa cyangwa se ntabwo igurwa?

Aka kanya nta wabyemeza cyangwa ngo abihakane. Byose biri mu biganza by’ugurisha ariwe Glazer Family. Ahasigaye, dutegereza tureba icyo iminsi ihishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *