Abakozweho n’Inkongi y’Umuriro yibasiye Isoko rya Rwamagana babuze ayo bacira n’ayo bamira

Mu mpera z’Icyumweru gishize, nibwo Inkongi y’Umuriro yibasiye Isoko ry’Akarere ka Rwamagana. Yazimijwe imaze gutwika igice gito giherereye ahakorerwaga ibikorwa byo gusana ibyangiritse.

Abakoreragamo akazi ko gukora za Radiyo, Televiziyo, Mudasobwa n’ibindi, bahangayikishijwe n’uko abakiriya babo bari barabasigiye bimwe muri ibi bikoresho bazaza kubibishyuza kandi bataragize uruhare mu ishya ryabyo.

Aha, niho bahera biyambaza Akarere ngo kazababe hafi.

Mu gahinda kenshi, aba Batekinisiye bati:“Turibaza icyo tuzabisobanurira abakiriya bari baje kudukoreshaho ibikoresho”.

Umwe mu bahombeye ibyabo muri iyi Nkongi, yavuze ko nta bwishingizi bari bafite, bityo bakaba bahangayikishije n’uburyo bazongera kubura agatwe.

Bagaruka ku cyatumye badafata ubwishingizi bw’Inkongi, bavuze ko byatawe n’uko aha bakoreraga byari agateganyo, kuko Isoko bakoreragamo, Akarere kababwiye ko hari mu mirimo yo kurivugurura mu rwego rwo kurijyanisha n’igihe.

Bati:“Twateganyaga kuzashaka ubwishingizi dusubiye mu Isoko rimaze kuzura, none ibyacu birakongotse. Twasabaga Akarere ko kazadufasha kongera kubura Umutwe”.

Imwe mu mbogamizi bagaragaje, zirimo kuba Imvura n’Izuba bibahitiraho, bityo bakaba basabye Akarere kubaba hafi nk’abaturage babo”.

N’ubwo Akarere katabonetse ngo kagire icyo kavuga kuri iyi nkuru, ubwo THEUPDATE yatunganyaga iyi nkuru, yabonye amakuru ko hahiye Inzu umunani (8).

Kumenya agaciro k’ibyangirikiye muri iyi Nkongii biracyagoye, gusa mu gihe bizaba bigiye hanze tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *