Abakozi bo mu Burundi banyuzwe n’Urugwiro beretswe n’abo mu Rwanda binyuze muri Siporo

Akanyamuneza, Isura ikeye no guhuza Urugwiro ni kimwe mu byagaragaraga ku Maso no mu Isura y’itsinda ry’abakozi bo mu Burundi bari baje gusura bagenzi babo bo mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Ukuboza 2023, itsinda ry’abakozi babarizwa mu rugaga rw’abakora Siporo mu Burundi ryasuye bagenzi babo bo mu Rwanda babarizwa mu Ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi rizwi nka (ARPST).

Ni urugendo rwaranzwe no gukina imikino inyuranye, irimo Umupira w’amaguru n’imikino y’Intoki ya Volleyball na Basketball. Iyi mikino yombi yegukanywe n’abakozi bo mu Rwanda

Mu mukino w’umupira w’amaguru wakiniwe ku Kibuga k’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC Kigali), warangiye abakozi bakora muri Hotel Ubumwe batsinze BRB yo mu Burundi, ibitego 4-0.

Mu mukino wa Volleyball, ikipe y’Ikigo k’Igihugu cy’u Rwanda gishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration), yatsinze iya Minisiteri y’Ingabo mu Burundi, Amaseti 3-0 (25-12, 25-20 na 25-15).

Muri Basketball, ikipe ya Bank ya Kigali yari ihagarariye u Rwanda, yatsinze iya Minisiteri y’Uburezi yari ihagarariye u Burundi, amanota 76 kuri 61.

Nyuma yo gusoza iyi mikino, mu butumwa yagejeje kuri bagenzi be bo mu Burundi, Bwana Mpamo Thierry uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda, yabashimiye igitekerezo kiza bagize cyo gutsura umubano, yungamo ko Imvura igwa ari isubira.

Ati:“Ndashimira bagenzi bacu bo mu Burundi. Gutsura umubano hagati y’Ibihugu byombi binyuze mu mikino ihuza Ibigo by’Abakozi ni ikintu cyadushimishije”.

“Ishyirahamwe ry’imikino ihuza Ibigo by’Abakozi mu Burundi, ryatwandikiye ridusaba gukina imikino ya Gicuti natwe, tubafungurira amarembo kuko Ibihugu byacu ari ibivandimwe kandi Siporo kikaba ari kimwe mu bitsimbataza umubano”.

“Mu by’ukuri twanyuze n’uburyo baje mu gihugu cyacu kandi ari benshi, natwe turabizeza ko ubu bufatanye batangije tugiye kubugira ubwacu, ku buryo iki gikorwa tugiye kugishyira mu ngengabihe y’ibyo dutegura buri Mwaka, natwe kuzajya kubishyura”.

Yakomeje agira ati:“N’ubwo twabatsinze imikino yose, ikigenzi ntabwo kwari ugutsindana, ahubwo kwari ugukomeza kwimakaza ubucuti hagati yacu, kandi ndashimira n’ubuyobozi bw’Igihugu ku mpande zombi bwagize uruhare kugira ngo iki gikorwa kigerweho”.

Impande zombi zemeranyijwe ko iki gikorwa kizajya kiba kabiri mu Mwaka, uabakozi bo mu Rwanda bemera kuzajya basura bagenzi babo b’i Bujumbura mu Mpeshyi mu gihe abo mu Burundi bazajya berekeza i Kigali mu mpera z’Umwaka.

Aha, niho Bwana Mpamo yahamije ko bazerekeza i Bujumbula hagati y’Ukwezi kwa Kamena na Kanama y’Umwaka utaha, gukina umukino wo kwishyura.

Itsinda (Delegation) y’Uburundi ryari igizwe n’abakinnyi bakabakaba 100 bari bayobowe n’umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Bwana Samuel Niyubahwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *