Abakozi ba Rayon Sports bagiye guhura n’Itangazamakuru rya Siporo mu mukino uhanzwe amaso n’abatari bacye


image_pdfimage_print

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Werurwe, ku Kibuga cyo mu Nzove, hateganyijwe umukino w’itazwe n’abatari bake, ukazahuza abakozi b’Ikipe ya Rayon Sports FC n’Abanyamakuru bakora mu Itangazamakuru rya Siporo bahuriye mu Ishyirahamwe ryabo bise AJSPOR, mu rwego rwo gusabana no kwiyumvanamo.

Iyi mikino izakinwa mu ruhererekane rw’imikino 3 iteganijwe kuri iki cyumweru, harimo uzahuza ikipe ya Gikundiro Forever n’ikipe ya Kabuga United, ukaba ariwo mukino uzabimburira iyindi ku isaha ya saa 12:00pm, ku isaha ya saa munani( 14:00), Rayon Sports y’abagore izahita imanuka mu kibuga ikina n’ikipe ya Indahangarwa.

Umukino ukirangira nibwo hazahita hakurikiraho Umukino udasanzwe uzahuza ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ikipe y’abanyamakuru b’imikino.

Ku ruhande rw’ikipe y’ubuyobozi bwa Rayon Sports nayo yiteguye neza ikaba yamaze no gushyira hanze abakinnyi na Sitafu izakoresha.

Abakinnyi b’intoranywa akaba Ari ABA bakurikira; Uwayezu Jean Fidele, Haringingo Francis, Niyonkuru Vladimir, Nzeyimana Ramadhan Nduwimana Pablo, Munyanama Fidele, Nkubana Adrien, Namenye Patrick, Kayisire Jacques, Ngoga Roger, Nonde Mohamed, Gakwaya Olivier, Kamala Mohamed, Nizeyimana Shaffy, Iragena Oscarie, Nshimiyimana Emmanuel, Nshimiyimana Jean Paul, Rukundo Patrick, Dushimimana Djamila, Rwaka Claude, Mutabazi Clement, Havugiyaremye Ignace, Muhirwa Prosper na Kelly Abraham.

Biteganyijwe ko Uwayezu Jean Fidele azaba ari Umunyezamu mu Ikipe y’abakozi ba Rayon Sports

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *