“Abakene ntituzatura muri Kigali?”, Uwimbabazi yasabye Ubutabera nyuma y’uko Umukire baturanye amumeneye Inkono

Uwimbabazi Eugenie, Umubyeyi utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagali ka Kabuye mu Murenge wa Jabana, yasabye kurenganurwa n’inzego zisumbuye, nyuma y’uko iz’ibanze zikomeje kumurerega.

Uyu Mubyeyi avuga ko akomeje kujujubywa n’uwo yise Umukire baturanye.

Ngo uyu muturanyi we amubwira ko afite amafaranga ahagije ndetse ko ibyo yakwangiza byose yabyishyura.

Ikindi kandi ngo ni uko afite Umugore w’Umucamanza, iyi nayo ikaba ari intwaro amukangisha.

Uyu muturanyi wa Uwimbabazi Eugenie, witwa Ingabire Augustin, yahamagajwe n’ubuyobozi ngo yisobanure kuri ibi bimuvugwaho, ariko abatera Utwatsi inshuro ebyiri zose.

Uretse ibi kandi, ngo yabiherekesheje amagambo agira ati:“Ntacyo murabona, kuko nsigaje kubaca Amaguru”.

Ngo yunzemo ati:“Mfite ubwishingizi, ibyo nakwangiza byose byarihwa”.

Mu Mvugo yuje ikiniga, Uwimbabazi avuga ko Ingabire buri gihe amunyuzaho Imodoka aho aba atekeye, akamumebera ibyo atetse ku bushake.

Ati:“Ibyo akora abikora ku bushake ntabwo ari Impanuka. Ibi Ingabire yabyemereye ubuyobozi, ndetse yungamo ko atabura ibyo yishyura n’iyo uyu Uwimbabazi yamurihisha”.

Abaturanyi b’aba bombi, bavuga ko Ingabire ibyo akora abikorana ubushake ndetse ko ari n’ubukunguzi kubona umuntu amena Ibiryo.

Bamwe bati:“Ibi ntabwo ari iby’i Rwanda. Iki kibazo kidakemuwe mu maguru mashya, byazarangira hari abahasize ubuzima. Kuko kuba amaze kumumenera Ibiryo ubugira kane, bihishe ikindi”.

“Ubwo yamenaga Ibiryo bya Uwimbabazi ku nshuro ya kane, yararusimbutse. Yasohoye Imodoka ye mu Gipangu, ashaka ku mugonga, gusa ku bw’amahirwe asanga atari we, ahubwo ari umukozi we wari uri kumesa. Uyu mukozi nawe ntabwo yarebewe Izuba, kuko iyo adasimbuka ngo akize amagara, yari kugongwa. Mu by’ukuri murumva ko bimaze gufasha intera”.

  • Aho iki kibazo kigeza gikemuka

Uwimbabazi avuga ko ubuyobozi bw’ibanze yabugejejeho iki kibazo ariko ntakirakorwa.

Uwimbabazi avuga ko yakigejeje ku muyobozi ushinzwe amakuru mu Mudugudu, akagikorera raporo yashyikirijwe Umuyobozi w’Umudugudu.

Nyuma yo kugeza raporo kwa Mudugudu, ngo Uwimbabazi yahamagawe ku murongo wa Telefone, bamubwira bati:“Mwashatse uko mwiyunga. Urabona uzarega Umuntu ufite Amafaranga ukarusyaho”.

  • Ni iki Uwimbabazi yifuza

Uwimbabazi arifuza ko inzego zo hejuru zamurenganura, kuko uko ibintu bihagaze ariko bikomeje, ashobora no kuhaburira ubuzima cyangwa se umwe mu be bikamugendekera bityo, kuko abona Umuturanyi we yamaramaje.

  • Itangazamakuru naryo ryamenye iby’iki kibazo

Umunyamakuru wa Televiziyo BTN, yageze ahavugwa ubu bwumvikane buke.

Agamije kumenya niba koko ibivugwa kuri Ingabire ari byo, yakomeza ku Gipangu cye ashaka kumubaza niba koko ibimuvugwaho aribyo.

Uyu Ingabire yarebeye mu myenge y’Urugi uyu Munyamakuru, akajya anamuhema aho kumukingurira ngo agire icyo abivugaho.

  • Ingabire ashingira kuki ajujubya Umuturanyi we?

Avuga ko ari Umwanda, ndetse binamusuzuguza iyo asuwe n’abandi bagwizatunga bagenzi be.

Ni mu gihe uyu Muturanyi we, akora ubucuruzi buciriritse, burimo n’ubw’Ibishyimbo buzwi nka Mituyu (M2U).

  • Umurenge wa Jabana uvuga iki kuri iki kibazo?

Umunyamakuru wa Televiziyo BTN, Ndahiro Valens wageze ahavugwa iki kibazo, yavuze ko yagerageje kuvugisha ku Murongo wa Telefone, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Shema Jonas, ku bijyanye niba bakizi, amusubiza agira ati:“Ndi gusezeranya Abageni. Gusa, ndaza gukurikirana menye iby’aya makuru”.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *