Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yasabye abakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika guhagurukira rimwe, bakarwanya abaryamana bahuje ibitsina n’ababyamamaza.
Ibi yabigarutseho mu nama y’iminsi ibiri yabereye Entebbe yahurije hamwe ibihugu 22 bya Afurika birimo Zambia, Kenya na Sierra Leone yagarukaga ku busugire bw’uyu mugabane n’umuryango muri rusange.
Mu ijambo rya Museveni, yahamagariye abayobozi ba Afurika bose guhagurukira rimwe bakarwanya, umugambi w’ ibihugu by’amahanga biri gukwirakwiza gahunda y’abaryamana bahuje ibistina ndetse n’ababikora.
Ibi abigarutseho nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda itoye umushinga w’itegeko ry’uko uzajya agaragara ko ari mu baryamana bahuje ibitsina azajya ahabwa ibihano bishobora no kugera ku gifungo cya burundu.
Iki ni icyemezo kitigeze cyakirwa neza n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu n’abasanzwe bashyigikira abaryamana bahuje ibitsina.