Rugamba Cyprien yashyizwe mu Bahire ba Kiliziya Gatolika

0Shares

Umuryango wa Kiliziya Gatorika mu Rwanda wifuje ko Nyakwigendera Rugamba Cyprien wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyirwa mu Bahire, kuri ubu iki kifuzo cyabaye impamo.

Rugamba Cyprien wamenyekanye mu ndirimbo zitagira ingano zirimo izo gusingiza Imana, yaranzwe n’Ibigwi by’Indashyikirwa mu gihe yari akiri mu Mubiri, ari nabyo byatumye Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bamusabira kuba yashyirwa mu kiciro cy’Abahire.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, Antoine Cardinal Kambanda akaba yahamije iby’aya makuru.

Antoine Cardinal Kambanda yagize ati:

Ubusabe bw’Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bw’uko Rugamba Cyprien n’Umugore we Daphrose Rugamba n’abana babo bashyirwa mu kiciro cy’Abahire twabiganiriye n’Urwego rwa Kiliziya rubishinzwe. Rwatubwiye ko rwakiriye Raporo twabahaye, rukaba barasanze ntakiburamo. Kuri ubu, bari kuyigaho ngo barebe niba ubusabe bwacu bwakwemezwa bagashyirwa mu rwego rw’Abahire, igihe byabera ndetse bakanabigeza kuri Papa kuko ariwe ufata icyemezo cya nyuma.

Antoine Cardinal Kambanda akomeza avuga ko n’ubwo ikifuzo cyamaze kwakirwa, hari n’ibindi Abakirisitu basabwa kugira ngo bizagende neza.

Yakomeje agira ati:”Ubuhamya bw’Amateka ya Rugamba Cyprien n’ibindi yagiye akorera Kiliziya Gatolika mu Rwanda birimo n’indirimbo yagiye ahimbira Kiliziya, nibyo byamuhesheje gushyirwa muri iki kiciro”.

Antoine Cardinal Kambanda yasoje yibutsa Abakirisitu ko n’ubwo hari benshi basabirwa gushyirwa mu kiciro cy’Abahire, bidakorerwa buri umwe kuko bisaba ibintu byinshi.

Kugeza ubu, nta Munyarwanda uremererwa gushyirwa muri iki kiciro mu babisabirwa.

Rugamba Cyprien n’Umugore we Daphrose Rugamba, bashyizwe mu kiciro cy’Abahire na Kiliziya Gatolika.

One thought on “Rugamba Cyprien yashyizwe mu Bahire ba Kiliziya Gatolika

  1. Title ntago ihuye nibyo mwanditse mu nkuru,kuko ntaho Cardinal yavuze ko Rugamba yabaye umuhire rwose, kdi titles niko mwayise…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *