Nyuma y’Imyaka 2 ifunze Imirango, IAKIB igiye gusubukura ibikorwa

0Shares

Nyuma y’imyaka ibiri rufunze imiryango, Uruganda rutunganya kawunga n’ibiryo by’amatungo mu Karere ka Gicumbi rugiye gusubukura imirimo yarwo muri uku kwezi kwa Werurwe nyuma yo kwegurirwa abashoramari bashya bitezweho kuruhindurira imikorere.

Uru ruganda rwarimo ibice ibiri birimo icyo gukusanya no gushakira isoko amata ndetse n’icyo gukora kawunga mu bigori ndetse n’ibiryo by’amatungo.

Imyaka ibiri yari yihiritse uru ruganda rudakora kubera ibibazo by’imicungire mibi yanatumye bamwe mu bari abayobozi barwo batabwa muri yombi ndetse bakaba bagifunze.

Ibibazo by’imicungire byahombeje aborozi barugemuriraga amata miliyoni zikabakaba 700 Frw.

Uru ruganda rwahawe izina rya IAKIB, impine ihagarariye Koperative “Ihuje Aborozi ba Kijyambere Bafatanyije.’’

Nyuma yo kugirwa inama n’inzego zinyuranye uru ruganda rwashyizwe ku isoko, rwegukanwa n’Ikigo AGRI FACE (Agri Farmer Center) izakora ibijyanye na kawunga n’ibiryo by’amatungo mu gihe koperative izakomeza gukurikirana ibyo gukusanya amata.

AGRI FACE ivuga ko bitarenze tariki ya 8 Werurwe 2024, uru ruganda ruzaba rwongeye gukora. Izahita irukodesha imyaka itanu ishobora kongerwa aho izajya yishyura miliyoni 6 Frw ku kwezi.

Bahati Wenceslas ukuriye AGRI FACE yavuze ko bagiye gutangira gukora vuba cyane ndetse yizeza ko ibiciro by’ibiryo by’amatungo na kawunga bitazaremerera abaturage.

IAKIB ni koperative igizwe n’abanyamuryango 4004. Uretse miliyoni 700 Frw igomba kwishyura abanyamuryango bayo, hari n’izindi miliyoni 400 Frw bahawe n’Umushinga HEIFER nk’inguzanyo ubwo bubakaga uruganda gusa zo zizishyurwa mu yo umushoramari azarukodesha. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *