Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rusanga hakenewe kunoza imikoranire y’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere bibumbiye mu ihuriro rizwi nka (JADF) n’inzego z’ibanze kugira ngo ibikorwa byabo birusheho guhindura imibereho y’abaturage hashingiwe ku bikorwa bifatika.
Hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze bishimira ko imibereho yabo yahindutse babikesheje ubufasha butandukanye bahawe binyuze mu bafatanyabikorwa b’aka karere barimo n’umuryango wita ku kubungabunga Parike y’Igihugu y’Ibirunga (SACOLA).
Nsengiyumva Pierre Celestin uyobora SACOLA avuga ko kugira ngo bagere ku ntego zo kuzamura imibereho y’abaturage, bashingira ku igenamigambi ry’akarere bakoreramo na gahunda za Leta zishyirwaho zigamije kuzamura abaturage b’amikoro make.
Miliyari 31 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zakoreshejwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.
Uturere twa Rulindo, Musanze na Gicumbi twakoreshejwemo miliyari zisaga zirindwi muri buri karere.
Icyakora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rugaragaza ko hakenewe isesengura ryimbitse ku mafaranga bivugwa ko akoreshwa n’imiryango itari iya Leta y’abafatanyabikorwa b’uturere, kuko ngo bidahura n’umuvuduko w’ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Musanze Mugabukomeye Francois agaragaza ingamba zafashwe kugira ngo ibikorwa byabo birusheho guteza imbere abaturage.
Bimwe mu bikorwa byagezweho n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu Ntara y’Amajyaruguru birimo kugeza amazi meza ku baturage barenga ibihumbi 100 bo mu turere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi, iyubakwa ry’amasoko mato muri Musanze na Gakenke, kwagura Ibitaro bya Butaro, koroza abaturage n’ibindi bikorwa bitandukanye.