Umuryango mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa muntu Human Rigths Watch wasabye Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhangana n’ikibazo cy’Ubwicanyi bushingiye ku Moko.
Human Rights Watch yasohoye iri tangazo ifatiye ku rupfu rw’umusirikare w’Umututsi wo mu ngabo z’igihugu FARDC.
Tariki ya 9 y’ukwa 11 uyu Mwaka w’i 2023, igico cy’abantu bateraguye amabuye Liyetona Patrick Gisore Kabongo, w’imyaka 42 y’amavuko, baramwica mu Mujyi wa Goma.
Human Rights Watch ivuga ko bashobora kuba baramujije isura ye n’ubwoko bwe, bavuga ko ari umusirikare wa M23.
Ku Banyekongo, M23 ni iy’Abatutsi. Human Rights Watch isobanura ko “benshi muri bo bemera ko Abatutsi bose ari abayoboke ba M23.”
Yongeraho ko yabonye “amakuru afatika” avuga ko Leta ya DR-Congo yafungiye ubusa Abatutsi benshi muri iyi myaka ishize, nayo ibarega”gukorana na M23.”
Iminsi ibiri nyuma y’iyicwa rya Liyetona Gisore Kabongo, wakomokaga mu Ntara ya Kivu y’Epfo, umuvugizi wa guverinoma ya Kongo, Patrick Muyaya, yararyamaganye ku itariki ya 11 y’ukwa 11, asobanura ko Kabongo yazize isura ye.
Naho igisirika cya DR-Congo cyantangaje ko kibabajwe n’iyicwa rye.
Ariko kuri Human Rights Watch, kubyamagana byonyine ntibihagije.
Irasaba Leta ya DR-Congo gukora ibishoboka byose kugirango ihangane n’ibibazo by’urwango, urugomo, n’ubwicanyi byibasira ubwoko, no guhana ababikora bose. (AFP)