Muri gahunda yo kongera umusaruro hagendewe ku makuru y’iteganyagihe, abafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano (Abafashamyumvire) bo mu Mirenge yose igize Akarere ka Burera, bagejejweho impano ya Telefone bagenewe n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame Paul.
Bazigejejweho mu nama nyungurana bitekerezo ku ubuhinzi n’ubworozi, bakoranye na Bwana Nshimiyimana Jean Baptiste umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Burera.
Iyi nama yitabiriwe n’abafashamyumvire 105 bahagarariye Abahinzi n’Aborozi bo muri aka Karere.
Izi Telefone zigezweho (Smart Phone) 105 zije ziyongera ku zindi 860, zatanzwe mu rwego rwo gufasha aba bafashamyumvire kuzuza ishingano zabo zijyanye n’Ubujyanama mu baturage.
Mu ijambo rye, yabashimiye uruhare rwabo mu kongera umusaruro mu buhinzi n’ubworozi, aboneraho no kubasaba gukomeza kurushaho gusangiza ubumenyi bafite kuri bagenzi babo.
Muri Telefone 965 zatanzwe, abavuzi b’amatungo, abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge, ba Gitifu b’Utugari na ba SEDO nabo ntibasigaye.
Meya w’agateganyo mu Karere ka Burera, Nshimiyimana, yasabye abahawe izi Telefone kuzifata neza kandi bakazikoresha bo ubwabo ntibazigurishe.
Ati:”Zikabafasha mu bikorwa byateganijwe mu kuzamura umusaruro w’Ubuhinzi n’Ubworozi, guhanahana amakuru ajyanye n’Iteganyagihe, aho Ifumbire iherereye n’ibindi bibazo byose biri mu Buhinzi bikaba byakemuka hifashishijwe Ikoranabuhanga”.