Umubano w’u Rwanda na Bénin: Ni iki kigenza Perezida Kagame i Cotonou

Umubano w’u Rwanda na Bénin ukomeje gufata indi ntera. Kuva Perezida Patrice Talon yakorera uruzinduko mu Rwanda mu 2016 rwabaye imbarutso y’umubano mushya ukomeje kwera imbuto mu ngeri zirimo ubucuruzi, ubuhahirane n’ibindi.

Magingo aya, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Bénin byatangaje urugendo rwa Perezida Kagame i Cotonou rugamije gushimangira uwo mubano.

Talon ubwo aheruka mu Rwanda, yashyize ibyiyumviro bye hanze, yerekana ko ashaka gufatira urugero ku rw’imisozi igihumbi, agahindura igihugu cye. Yavuze ko “imiyoborere y’u Rwanda izahindura Afurika”.

Kuva uwo munsi, yahise atangira guhindura ibintu, inzego z’igihugu cye azubaka agendeye ku byo yabonye ku Rwanda, n’ibyo yakunze kuganira na Perezida Kagame.

Yigeze kuvuga ati “Na mbere y’uko mba perezida nemeraga Perezida Kagame, uko ateye, ndetse n’igikundiro cye.”

Mu 2017, u Rwanda na Bénin byasinye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y’ubwikorezi y’indege ihuriweho igomba kugira icyicaro i Cotonou. Iyo sosiyete byitezwe ko izitwa Bénin Airlines, bivugwa ko izatangirizwa mu ruzinduko Perezida Kagame azagirira i Cotonou muri iki Cyumweru.

U Rwanda ruzaba rufite imigabane ingana na 49% muri Bénin Airlines mu gihe Bénin yo izaba ifite imigabane ingana na 51%. Gushinga iyi sosiyete bije bikurikira n’ubundi imikoranire yari isanzwe hagati y’ibihugu byombi, aho guhera muri Nzeri 2016 RwandAir yari yarafunguye ishami i Cotonou, rikora nk’igicumbi cyayo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Bénin Airlines izajya ikora mu byerekezo bya Abidjan, Brazzaville, Douala, Libreville, Bamako, Dakar na Conakry.

Ubwo Patrice Talon yari mu Rwanda, yasuye inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB. Yeretswe uburyo rufasha abashoramari kwandikisha imishinga yabo mu gihe gito n’uburyo serivisi hafi ya zose zikorwa hifashishije ikoranabuhanga.

Yavanye i Kigali igitekerezo cyo gukora muri ubwo buryo, kugeza n’aho yatumiye Serge Kamuhinda wakoraga muri RDB ngo ajye gukora mu Biro bye i Cotonou, kugira ngo asangize ubunararibonye abenegihugu be.

Mu ntangiriro za 2017, Talon yanzuye ko abaturage baturuka mu bihugu 31 bya Afurika batazongera kwaka viza kugira ngo binjire mu gihugu cye. Ni umwanzuro yafashe nyuma y’aho u Rwanda rwari rumaze gutangaza ko Abanyafurika bose bemerewe kwinjira mu gihugu batatse Viza.

Ubufatanye mu by’umutekano ku isonga

Muri Nyakanga 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin, Brig Gen Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi, yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali, abonana na mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura.

Mbere yaho gato muri uwo mwaka, nabwo yari yaje i Kigali abonana na Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga we.

Uruzinduko rwe ruca amarenga ko hari imikoranire yihariye yitezwe hagati y’impande zombi. Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yabikomojeho ku wa 30 Mata, ubwo yari mu Nama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Icyo gihe yavuze ko hari ibihugu bibiri u Rwanda ruteganya koherezamo ingabo mu bikorwa byo gushaka no gusigasira amahoro, gusa ntiyigeze atangaza ibyo aribyo ariko yavuze Bénin mu gutanga urugero.

Magingo aya u Rwanda rufite Ingabo mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. Hose ziriyo mu butumwa bushingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Bénin imaze iminsi ifite ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’ibikorwa by’iterabwoba biri mu Majyaruguru yayo, aho umutwe utaramenyekana ukomeje kwangiza ibintu.

Aho bigabwa ni hafi ya Burkina Faso, igihugu n’ubundi kimaze igihe cyibasirwa n’ibyihebe. Kubera ibitero bya hato na hato bigabwa mu duce twa Monsey na Karimama, Guverinoma ya Bénin yafashe umwanzuro wo kongera abasirikare mu duce twose tubarizwamo umutekano muke.

Abanyarwanda bahawe rugari mu nzego za Bénin

Umuntu wa hafi wa Talon muri Guverinoma ye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Aurélien Agbénonci, azi u Rwanda iburyo n’ibumoso kuko yarubayemo imyaka ine ari Umuyobozi wa Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Iterambere, UNDP hagati y’umwaka wa 2008 na 2011.

Mu minsi ishize, Nyamulinda Pascal wigeze kuyobora Umujyi wa Kigali, yagizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Indangamuntu muri Bénin (ANIP).

Undi wahawe umwanya mu buyobozi bwa Bénin yitwa Richard Dada uri mu buyobozi bw’Ikigo cyo muri Bénin Gishinzwe ubwikorezi bwo ku butaka (ANATT: Agence Nationale des transports terrestres).

Dada yahoze ari Umukozi mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, mu ishami rishinzwe iperereza no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga imisoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *