Uyu wa Gatatu, Imikino y’igikombe cy’Amahoro cy’Umwaka w’imikino w’i 2022/23 yari yakomeje, hakinwa imikino ibanza ya…
Sports
CAF Confederations Cup 1/2: Young Africans trashed Marumo Gallants on the First Leg
Marumo Gallants have a mountain to climb when they host Tanzanian club Young Africans in the…
Sergio Busquets yasoje Urugendo rw’Imyaka 18 muri FC Barcelona
Rurangiranwa mu ikipe ya FC Barcelona, Sergio Busquets Burgos yemeje ko azashyira akadomo ku rugendo rw’Imyaka…
UEFA Champions League:”We have nothing to fear in the 2nd Leg at Etihad” – Dani Carvajal
The Spain right-back feels Pep Guardiola’s side did not prove themselves “superior” at the Bernabeu. Dani…
Barcelona legends reveal what makes Sergio Busquets irreplaceable
Barcelona have confirmed Sergio Busquets, one of the club’s midfield lynchpins for more than a decade,…
To Day in 2016: West Ham beat Manchester United in Upton Park farewell
Headers from Michail Antonio and Winston Reid secured a 3-2 victory for the Hammers. West Ham…
“We feel unstoppable at home” – Jack Grealish eyes Champions League final
Manchester City return to the Etihad Stadium level at 1-1 after the first leg of their…
UEFA Champions League 1/2: De Bruyne and Vinicius score stunning goals
Superb goals from Vinicius Junior and Kevin De Bruyne either side of half-time meant that spoils…
UEFA Champions League: Yaya Touré yateye utwatsi abashinja Abirabura kuvuma Pep Guardiola
Umunyakotedivuwari Yaya Touré, yatangaje ko yitandukanyije n’amakuru avuga ko Abanyafurika baravumye Manchester City mu marushanwa ahuza amakipe y’ibikonyozi ku Mugabane w’Uburayi azwi nka UEFA Champions League.
Yaya Touré yavuze ko kuba Manchester City itaratwara iki gikombe, ntaho bihuriye n’umuvumo w’abakinnyi bakomoka ku Mugabane w’Afurika bayinyuzemo cyangwa se bayikinamo kuri ubu.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twiter, Yaya Touré yagize ati:“Uwahoze ashinzwe kunshakira amakipe numvise amvuga mu bijyanye n’umuvumo. Ntiyongere kumpuza n’iyi myumvire idafite ishingiro ku mivumo yo muri Afurika”.
“Ninginze itangazamakuru bankure muri ibi bintu. Dimistri Seluk ntabwo ampagarariye mu buryo ubwo ari bwo bwose. Kongera iyi myumvire bishobora kugira icyo byangiza”.
Ibi uyu mukinnyi ukomoka muri Cote D’Ivoire yabikoze nyuma y’uko uwahoze ashinzwe kumushakira amakipe witwa Dimistri Seluk atangaje ko umuvumo wari kuri Manchester City muri Champions League kubera abakinnyi bakomoka muri Afurika wakuweho.
Iyi myimvure y’uko Pep Guardiola yaba yaravumwe muri Champions League yaje muri 2018.
Ni bwo Dimistri Seluk wari ushinzwe gushakira amakipe Yaya Touré yatangaje ko umutoza wa Manchester City atazongera gutwara igikombe cya Champions League bitewe n’ukuntu afata nabi abakinnyi bakomoka muri Afurika.
Byari nyuma y’uko amaze kubikorera Yaya Touré muri Manchester City, amwima umwanya wo gukina kandi ari umuhanga.
Pep Guardiola aheruka gutwara igikombe cya Champions League agitoza FC Barcelona.
Kuva icyo gihe, abantu batangiye gutekereza ko koko Pep Guardiola yaba yaravumwe bitewe n’ukuntu yagiye asezererwa mu buryo butumvikana kandi mu yandi marushanwa bari kwitwara neza.
Manchester City yatwawe igikombe cya Champions League mu 2021 na Chelsea mu buryo butumvikana ndetse no mu mwaka ushize yasezerewe na Real Madrid muri 1/2 nabwo mu buryo butumvikana.
Mu gihe Manchester City yitegura gukina na Real Madrid uyu munsi muri 1/2, Dimistri Seluk ku munsi w’ejo aganira na The Mirror, yavuze ko noneho wa muvumo w’abakinnyi bakomoka muri Afurika wakuweho.
Yagize ati:“Ndashaka gusaba imbabazi kuri iki kibazo. Ndatekereza ko igihe kigeze kugira ngo uburakari buhagarare kandi nzi ko Yaya Toure abyumva nkanjye kuko nta kindi yifuza uretse gutsinda kwa Manchester City”.
“Nshobora kuvuga ko ubu amarozi yakuweho kandi nibaza ko Manchester City iri hamwe na Pep Guardiola izegukana Igikombe cya UEFA Champions League”.
“Bafite amahirwe menshi yo kugitwara uyu mwaka. Uko byagenda kose n’iyo batagitwara ariko byanze bikunze mu myaka itatu iri imbere bazatwara Champions League”.
“Muribuka ko igihe nenga Manchester City byari ukubera ko batari bahaye Yaya Toure ‘Cake’ ku munsi w’amavuko? Ni byiza, umunsi wanjye w’amavuko uri muri uku kwezi, uruhare rwanjye mu kuvuma Manchester City rurarangiye. Mu by’ukuri, nizeye ko Manchester City izegukana ibikombe 3 muri uyu mwaka w’imikino, birimo na UEFA Champions League”.
UEFA Champions League: Man City eye revenge against Real Madrid
Treble-chasing City face Real in the semi-finals of the Champions League for the second straight year.…