RD-Congo: Inzu ya Papa Wemba igiye guhindurwa Inzu Ndangamurage y’Injyana ya Rumba

Inzu ya rurangiranwa muri Muzika y’injyana ya Rumba mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba wari uzwi nka Papa Wemba, ubuyobozi bw’iki gihugu bwatangaje ko urwari urugo rwe ‘Inzu’, igiye guhindurwa Inzu ndangamurage y’iyi Njyana izwi nka Rumba.

Mu myaka irindwi ishize uyu mugabo apfuye, Leta ya Congo yari yatangaje ko inzu ye izagirwa inzu ndangamurage w’injyana yakoraga ya ‘Rumba’ n’ubwo bitahise bishyirwa mu bikorwa.

Gusa kuri ubu, iki cyemezo cyikaba cyamaze guhindurwa ndakuka.

Kuri uyu wa gatanu, Minisitiri ufite Ubugeni n’Umurage mu nshingano, yashyikirije Inzu ya papa Wemba ikigo cy’inzu ndangamurage cya RD-Congo ari nacyo kizayihindura inzu ndangamurage y’injyana ya Rumba ya Congo.

Uyu mugabo w’ibigwi ndashyikirwa muri muzika wa DR-Congo na Afurika muri rusange, yagize uruhare runini mu kuzana impinduka no kuzamura iyi njyana ahagana mu myaka ya 1970-1980 aho yafatwaga nk’Umwami wayo ndetse na magingo aya n’ubwo atakiriho.

Mu nzu y’uyu mugabo iherereye mu Mujyi rwagati i Kinshasa, Leta yatangaje ko hazubakwamo Studio izajya ikorerwamo Muzika izibanda kuri iyi Njyana.

Mu mwaka wa 2021, iyi njyana yashyizwe ku rundi rwego, ubwo UNESCO yayigiraga kimwe mu bigize umurage w’Isi ugomba kurindwa.

Injyana ya Rumba yamenyekanye ku rwego rw’Isi ku bw’uruhare rukomeye rwa ‘Papa Wemba’ iturutse muri Congo Brazzaville na Congo Kinshasa.

Tariki 24/04/2016, nibwo Papa Wemba yaguye ku rubyiniro aho yari ari gutaramira abakunzi be mu gihugu cya Côte D’Ivoire mu Mujyi wa Abidjan.

Ntwbwo yongeye kugaruka mu Mubiri, kuko umutima wahise uhagarara.

Muzika yari amazemo imyaka 40 ishyirwaho iherezo ubwo.

Mu ndirimbo z’uyu Mwami w’injyana ya Rumba zabiciye bigacika, twavuga nka; Chacun Pour Soi, l’Esclave na Le Voyageur n’izindi…

Nyakwigendera Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba ‘Papa Wemba’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *