Ikigo cy’Abafaransa gicuruza Amashusho, Canal+ binyuze mu ishami ryo mu Rwanda, Canal+ Rwanda, cyageneye abakiriya basanzwe n’abashya, Poromosiyo mu rwego rwo kubinjiza mu Mwaka mushya w’i 2025.
Canal+ yatangaje iyi poromosiyo mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024.
Ni mu rwego rwo gukomeza kugirana ibihe byiza n’abahise iki kigo nk’uko bisanzwe muri buri mpera z’Umwaka, nk’ikigo cya mbere mu gucuruza amashusho imbere mu gihugu.
Binyuze muri iyi Poromosiyo, Canal+ yakubise ibiciro hasi, aho Dekoderi n’ibikoresho byayo byavanywe ku mafaranga 10,000 y’u Rwanda, bishyirwa ku 5,000.
Ntabwo ari Dekoderi n’ibikoresho byakubiswe hasi gusa, kuko na Insitarasiyo nayo yashyizwe ku 5,000 Frw gusa, ivuye mu 10,000 Frw.
Nyuma yo kwinjira mu muryango wa Canal+, umukiriya mushya azahita ahabwa uburenganzira bwo kumara iminsi 30 yose areba Amashene yose. Icyo asabwa, n’Ugushyiramo Ifatabuguzi (Abonema) y’Amafaranga 10,000 Frw gusa.
Muri iyi Poromosiyo, umukiriya usanzwe, iyo aguze ifatabuguzi nk’iryo yari asanganywe, ahita ahabwa Ukwezi kose (Iminsi 30), nawe areba Shene zose.
Ifatabuguzi rya Canal+ rihera ku mafaranga 5,000Frw, 10,000 Frw, 20,000 Frw n’amafaranga 30,000 Frw.
Ubusanzwe, Dekoderi yaguraga Amafaranga 10,000 Frw na Insitarasiyo igakorerwa kuri iki giciro. Bivuze ko Canal+ yagabanyije kabiri ikiguzi.
Buri Munsi ni Ibirori, ni Poromosiyo izamara iminsi 47. Yatangiye tariki ya 14 Ugushyingo, ikaba izasozwa tariki ya 31 Ukuboza 2024.
Iminsi mikuru isozwa Umwaka, ni bimwe mu bihe Abaturarwanda n’Abanyarwanda bifatanya n’imiryango yabo kwishimira ibyo bagezeho mu Mwaka urangiye, no gufata ingamba nshya z’ugiye gutangira.
Aha rero, Canal+ izaba ari mudatenguha, cyane by’umwihariko ko abafite Abanyeshuri, bazaba baje mu biruhuko bisoza Igihembwe cya mbere nyuma y’Amezi hati atatu.
Iyi poromosiyo izabafasha kunezerwa na gahunda n’ibihe byiza Canal+ yabateguriye.
Zimwe muri gahunda utagomba gucikwa hamwe na Canal+ muri izi mpera z’Umwaka:
- SHUWA DILU (Sezo ya 3 n’iya 4)
- SEBURIKOKO )Sezo ya 18kugeza ku ya 22)
- SWEET DIVA
- Imikino ya UEFA Champions League, Shampiyona y’Ubwongereza, Ubudage, Esipanye, Arabiya Sawudite, Ubufaransa, NBA n’indi mikino inyura abakunzi ba ruhago
- Equalizer izanyura kuri C+CINEMA, Bob Marley izanyura kuri Canal+Premiere na HE BACHELOR izanyura kuri Canal+POP
- Paw Patrol, Wish, Ninja Turtles na WISH zizanyura kuri Canal+Family.
Amafoto