Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), ryateguye Irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Cricket, ritumiramo amakipe y’Ibihugu bya Uganda na Zimbabwe.
Iri rushanwa rizwi nka RCA Emerging Invitational Tournament riri gukinirwa ku kibuga mpuzamahanga cy’umukino wa Cricket i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Uretse amakipe y’ibi bihugu, u Rwanda rufitemo amakipe abiri, ari guhatana, muri iyi mikino yatangiye tariki ya 21 Ugushyingo 2024.
Ku ikubitiro, imwe mu makipe y’u Rwanda (Rwanda B) ntabwo yitwaye neza, kuko yatsinzwe n’iya Uganda ku kinyuranyo cya Wiketi 7 ( 7 Wickets).
Uyu mukino wahuje impande zombi, watangiye Uganda itsinda itsinda tombora (Toss), ihitamo kujugunya udupira, mu gihe u Rwanda rwadukubitaga.
Igice cya mbere (First Inning), cyarangiye u Rwanda rutsinzemo amanota 122 muri Overs 20, mu gihe Uganda yakuye mu kibuga abakinnyi 7.
Uganda yaje mu gice cya kabiri cy’umukino, izi neza ko kwegukana intsinzi biyisaba kwishyura umwenda yariye ku Rwanda.
Uyu mwenda nta wundi, uretse kwishyura amanota 122 ikarenzaho inota 1 kugira ngo yegukane intsinzi. Bivuze ko yasabwaga amanota 123.
Aya manota yayatsinze kuri Overs ya 12 n’udupira 2. Ni mu gihe u Rwanda rwakuye mu kibuga abakinnyi ba Uganda 3 gusa.
Nyuma y’uyu mukino wakinywe mbere ya saa Sita, ku gicamunsi, Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe yatsinze ikipe ya mbere y’u Rwanda (Rwanda A), ku kinyuranyo cy’amanota 35.
Amafoto