CECAFA Kagame Cup: APR FC izesurana na Al Hilal Ombdurman yo muri Sudani mu mikino ya ½

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, iri mu gihugu cya Tanzaniya mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2024, yamaze kumenya ikipe bazahura mu mikino ya ½.

Nyuma y’uko APR FC izamutse ari iya mbere mu itsinda yari isangiye na Villa Sports Club yo muri Uganda, Singida yo muri Tanzaniya na Al Merekh yo muri Sudani y’Epfo, izesurana na Al Hilal Ombdurman yo muri Sudani.

Al Hilal Ombdurman yabonye itike yo kuzahura na APR FC nyuma y’uko itsinze Gor Mahia FC yo muri Kenya, Igitego 1-0 cyatsinzwe na Eldin Adil Ahmed ku munota wa 56 mu mukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mukino uzahuza aya makipe yombi, uteganyijwe ku wa 19 Nyakanga 2024, ukaba uzakinirwa kuri Sitade ya Azam Complex.

Iyi kipe itozwa n’umutoza w’Umukongomani, Florent Ibenge, wamamaye ubwo yari mu ikipe ya Vita Club, yitezweho kuzaha akazi katoroshye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Ikindi kirungo gikomeza uyu mukino, n’uko APR FC ariyo ifite Shampiyona y’Umwaka ushize, ibi akaba ariko bimeze no kuri iyi kipe yo muri Sudani.

APR FC ifite Umutoza mushya, Darko Novic, abakunzi bayo bayitezeho kuzegukana iri rushanwa iheruka mu 2010.

Umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye ku ruhande rwa APR FC, Umugande Taddeo Lwanga usanzwe ukina hagati mu kibuga, avuga ko iyi kipe yiteguye uyu mukino wo kuri uyu wa Gatanu.

Ati:”Ntabwo turagera ku rwego abakinnyi dukwiriye kuba turiho, ariko uyu mukino tuwiteguye nk’aho ari uwa nyuma. Hari abakinnyi bashya baje mu ikipe, aba nabo birasaba igihe cyo guhuza n’abahasanzwe. N’ubwo bimeze bitya, ndizera ko tuzitwara neza”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *