Basketball: U Rwanda rwakoze amateka yo kugera muri ½ cy’Igikombe cy’Afurika nyuma yo gukora mu Jisho Angola yari mu rugo

0Shares

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yaraye ikoze amateka yo kugera mu mikino ya ½ cy’Igikombe cy’Afurika nyuma yo gusezerera Angola yari mu rugo.

Uyu mukino utari woroshye ku mpande zombi, warangiye u Rwanda ruwegukanye ku ntsinzi y’amanota 73 kuri 63.

Impande zombi zagiye gucakirana zifite intego zitandukanye, Angola yari irangamiye kwegukana igikombe cyayo cya mbere, mu gihe u Rwanda byibuze rwifuzaga kugera mu makipe atatu ya mbere.

Wari umukino wari ingenzi kuri Angola, by’umwihariko ugakomezwa no kuba yari imbere y’abafana bayo, mu gihe u Rwanda rwari rwaratsinze umukino 1 muri 3 rwakinnye.

Igice cya mbere cyawo cyarangiye u Rwanda ruwuyoboye n’intsinzi y’amanota 38 kuri 32 ya Angola.

Uyu musaruro washyize ku gitutu Angola ndetse n’abafana batangira kwibaza ko kwikura imbere y’u Rwanda bishobora kuza kubabana ihurizo.

Agace ka gatatu n’aka kane k’umukino, abafana batari bacye bashyigikiye Angola, batije umurindi abakinnyi nabo bashyira igitutu ku Rwanda, ariko abasore b’Umutoza Murenzi Yves bakomeza kuba ibamba kugeza umukino urangiye.

Byageze aho rukomeye ku ruhande rw’u Rwanda, ubwo Glofate yatsindaga amanota yatumye amakipe yombi anganya amanota 47-47 mu gace ka gatatu k’umukino.

Abakinnyi kandi barimo Emanuel Sebastiao wa Angola nabo batanze akazi katoroshye ku ruhande rw’u Rwanda.

N’ubwo byari bimeze bitya, agace ka kane u Rwanda rwakomeje kukitwaramo neza, rugira amannota 61 kuri 60 mu gihe hari hasigaye iminota itagera kuri ine ngo umukino urangire, gusa igitutu cyari cyose ku mpande zombi.

Uko umukino waganaga ku musozo, u Rwanda rwakomeje kwihagararaho, rugira amanota 68-63 ya Angola, gusa aha byari bigeze aho rukomeye.

Hasigaye amasegonda 51 ngo umukino urangire u Rwanda rwari rwizeye intsinzi kuko rwagize amanota 71 kuri 63 ya Angola, aha agatima katangiye gusubira mu gitereko.

Aha, u Rwanda rwamuruwe ku mugongo wa Angola na Jean-Jacques Nshobozwabyosenumikiza watsinze amanota atatu yahesheje intsinzi abasore b’Umutoza Murenzi.

Abakinnyi barimo Ntore Habimana bagaraagaje urwego ruhambaye rurimo amanota 14 yatsinze ku giti cye muri uyu mukino.

Mu gihe ku ruhande rwa Angola, Braz Macachi na Keneth Manuel buri umwe yatsinze amanota 10.

N’ubwo Ntore yahaserutse Kigabo, ariko intwali y’umukino ku ruhande rw’u Rwanda yari Nshobozwabyosenumukiza watsinze amanota 22 muri uyu mukino wenyine, ahita anafasha u Rwanda gukora amateka yo kugera mu mikino ya ½ ku nshuro ya mbere.

Agaruka kuri uyu mukino, Nshobozwabyosenumukiza yagize ati:”Ntago nasobanura ibyishimo mfitiye gukinira Igihugu cyange. Gutsinda uyu mukino turabikesha gukurikira inama twahawe n’umutoza”.

Nyuma yo gusezerera Angola mu mikino ya ¼, u Rwanda rurisobanura na Cote d’Ivoire mu mukino wa ½, aho amakipe yombi yishakamo igera ku mukino wa nyuma uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023.

Amafoto

Ntore Habimana ni umwe mu bakinnyi berekanye urwego rwo hejuru muri uyu mukino

 

Nshobozwabyosenumukiza wambaye nimero 8, yaraye abaye intwari y’umukino.

 

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *