Tariki ya 10 Werurwe 2023, Papa Fransisiko yakiriye Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bari mu ruzinduko rw’akazi i Roma ruzwi nka Visit ad Limina Apostolorum.
Uru ruzinduko rusozwa uyu munsi tariki ya 11 Werurwe 2023 rwatangiye tariki ya 06.
Bari kurukora mu rwego rwo guhura na Papa Fransisiko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi n’abandi bayobozi bamufasha kuyobora inzego nkuru za Kiliziya i Roma.
Muri uru rugendo aba Bepisikopi, barimo i Roma baraganira na Papa ku ngingo zirebana n’ubuzima bwa Kiliziya gatulika muri rusange hashingiwe ku bihe isi igezemo.
Hari hashize imyaka icyenda hadakorwa ruriya rugendo rusanzwe rwitwa Visite Ad Limina. Kuko Urwaherukaga rwabaye mu mwaka wa 2014.
Antoine Cardinal Kambanda aganira na Kigali Today mbere yo kugenda yagize ati:
Ni Papa udutumira. Impamvu byatinze ni uko hari ibihugu atarakira tukagenda dukurikirana, noneho igihe cyacu cyagera ati u Rwanda ni rwo rutumiwe. Twabonye ubutumire bwe mu ntangiriro z’Ukuboza 2022.
Cardinal Kambanda avuga ko mu mpamvu zatumye Abepiskopi b’u Rwanda bamara imyaka hafi icyenda badakora urwo ruzinduko harimo imyaka ibiri y’icyorezo cya COVID-19.
Indi mpamvu ngo ni uko Papa Francisco yari afite gahunda nyinshi, hakiyongeraho n’intege nke kubera izabukuru.
Hari raporo bashyiriye Papa…
Avuga ko bimwe mu byo Kiliziya yagezeho muri iyo myaka icyenda muri Raporo bashyikiriza Papa birimo kuba iyogezabutumwa ryarageze kuri benshi bitewe n’uko Paruwasi ziyongereye. Byatumye abihayimana n’abiyeguriye biyongera, hiyongera kandi n’ingo z’Abakirisitu.
Muri iyo myaka, Kiliziya yahimbaje Yubile y’imyaka 125 ivanjiri imaze igeze mu Rwanda, Yubile y’imyaka 100 y’Ubusaseridoti mu Rwanda ndetse na Yubile y’imyaka100 y’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana hakaba hanategurwa Yubile y’imyaka 2,025 y’itangira rya Kiliziya ku isi.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda igizwe na Diyosezi icyenda.
Hari abifuza ko zimwe muri Diyosezi nini zagabanywamo izindi kubera ubunini bwazo, mu rwego rwo kurushaho kwegera Abakirisitu.
Zimwe muri izo Diyosezi nini harimo iya Nyundo. Hari icyifuzo cy’uko yabyara Diyosezi nshya ya Kibuye.
Indi Diyosezi nini ni iya Byumba, hakifuzwa ko yabyara iya Nyagatare mu gice cy’Umutara.
Kubera izo mpamvu Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko biri mubyo baganira na Papa mu butumwa bamushyikiriza.
Ati:
Ubusanzwe mu ruzinduko nk’uru hari ubutumwa tuba tugiye kumusangiza, uko Kiliziya irimo kugenda yaguka, Paruwasi nshya zamaze gushingwa n’Abakirisitu bariyongera. Ni ukwiga ukuntu Diyosezi zikiri nini zagabanywa kugira ngo dushobore kwegera Abakirisitu kurushaho.
Ubusanzwe Abepisikopi bafite ububasha bwo gushinga Paruwasi, ariko gushinga Diyosezi nshya ni ububasha bwa Papa wenyine.
Indi ngingo bazaganira ho na Papa Francis muri uru ruzinduko ari ugushyira Rugamba Cyprien n’umuryango we mu rwego cy’abahire.
Kiliziya y’u Rwanda imaze imyaka isabye ko Rugamba Cyprien n’umugore we Mukansanga Daphrose n’abana babo bashyirwa mu rwego rw’Abahire.
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika y’u Rwanda buvuga ko bariya bantu bagaragaje kuba abahamya b’ukwemera n’urukundo mu gihe ‘kitari gisanzwe’.
Cardinal Kambanda asaba Abakirisitu isengesho kuri icyo cyifuzo
Ati: “Turasaba Abakirisitu gukomeza gusenga kugira ngo Imana itugaragarize ugushaka kwayo babe bashyirwa mu rwego rw’Abahire.”
Cardinal Kambanda avuga ko bishimiye ko Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bagiye gukorera uruzinduko i Roma bose buzuye (ari icyenda), nyuma y’uko Papa ahaye Diyosezi ya Kibungo umushumba ku itariki 20 Gashyantare 2023, akaba ari Mgr Jean Marie Vianney Twagirayezu.